sangiza abandi

Joeboy ategerejwe i Kigali mu gutunganya indirimbo yakoranye na Bruce Melody

sangiza abandi

Umuhanzi Joeboy ukomoka muri Nigeria  ategerejwe i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukwakira 2024, aho ari bube azanywe n’igikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Bruce Melodie igatunganywa na Element Eleeeh.

Mu makuru dukesha IGIHE ni uko uyu muhanzi akigera i Kigali abanza kuruhuka mu gihe ku wa 2 Ukwakira 2024 hazatangira igikorwa cyo gufata amashusho y’iyi ndirimbo.

Joeboy yaherukaga i Kigali mu 2022 ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Kigali Fiesta yahuriyemo n’abarimo Christopher, Bruce Melodie, Bushali, Kenny Sol, Bwiza na Chris Eazy.

Joeboy ugiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie ubusanzwe yitwa Joseph Akinwale. Ni umusore w’imyaka 27 ukomoka mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Ni umwanditsi n’umuririmbyi, wanyuze mu biganza bya Mr Eazi kuko yabarizwaga mu bahanzi yafashaga binyuze muri sosiyete ye yise emPawa Africa nubwo muri Gashyantare uyu mwaka yayivuyemo agashinga iye ifasha barumuna be yise ‘Young Legend’.

Joeboy afite nyinshi mu ndirimbo zakunzwe, zirimo iyo yise ‘Sip’ cyangwa ‘Alcohol’ n’izindi nyinshi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]