sangiza abandi

Kabiri mu rugo rw’umugabo ni agasuzuguro! APR FC yihimuye kuri Etincelles FC

sangiza abandi

Ikipe ya APR FC yatsinze Etincelles FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, yishyira mu mwanya mwiza wo gukatisha itike yo gukina umukino wa nyuma.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026 ni bwo ikipe ya Etincelles FC yakiriye APR FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Ni umukino wagiye kuba abakinnyi ndetse n’abakunzi ba APR FC bakibuka neza ibyababayeho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Etincelles FC yatsindaga APR FC  mu mukino w’umunsi wa 27 wa Rwanda Premier League ibitego bibiri kuri kimwe.

Mu bakinnyi 11 umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb yari yabanjemo ku wa Gatandatu, habayemo impinduka ebyiri zonyine aho Bugingo Hakim na Hakim Kiwanuka bahaye umwanya Niyomugabo Claude na Mugisha Gilbert uzwi cyane nka ‘Barafinda’.

Ni mu gihe ku ruhande rwa Etincelles FC umutoza wayo Bizimana Abdu ‘Bekeni’ yari yakoze impinduka imwe yonyine aho Dusabimana Anselme wanatsinze igitego ku mukino wahuje aya makipe yombi mu mpera z’icyumweru gishize yahaye umwanya Gakumba Innocent.

Umukino ntabwo wari ufite ubwitabire bwo hejuru ni cyane ko APR FC iheruka gutakaza amanota atatu muri aka Karere, ikindi kandi ukaba ari umukino wabaye mu minsi y’imibyizi mu masaaha y’akazi.

Mu kirere gikeye kitarimo ibicu byiganje, ndetse rwose ubonako izuba ryarashe neza, umukino waje gutangira ariko APR FC itangira isatira cyane ishaka guhita ikosora byihuse amakosa yakoze ku wa Gatandatu agatuma itakaza umukino.

Hakiri kare ku munota wa 14 ikipe ya APR FC yaje guhita ifungura  amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ‘Barafinda’, ni nyuma yo guhabwa agapira keza cyane na Dauda Yussif Seidu  maze yinjira yihuse ku ruhande rw’iburyo rwa Etincelles FC , atera ishoti riremereye cyane rigendera hasi n’ukuguru kw’ibumoso umupira uruhukira mu rushundura APR FC iba yanditse igitego cyayo cya mbere, uyu rutahizamu aba yikuyeho igisebo kigera ku mwaka umwe n’amezi atatu yaramaze atazi uko inshundura zimera.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye na cya gitego kimwe yari yatsinze gusa yari yagiye ibona ubundi buryo ariko amahirwe nta sekere ba rutahizamu bayo barimo: William Togui, na Sheikh Djibril Ouattara.

Abakinnyi baje kugaruka mu gice cya kabiri maze Ku munota wa 61 w’umukino Hakim Kiwanuka yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo rwa Etincelles FC, ariko awuhinduye mu rubuga rw’amahina Gedeo Ndonga Bivula awukora n’amaboko umusifuzi Isiaq ahita yemeza ko ari penaliti ya APR FC.

Iyi Penaliti yaje guterwa neza na rutahizamu wa APR FC, Sheikh Djibril Ouattara wayizamuye ahitwa muri 90 nta kindi umuzamu yari gukora, APR FC iba yanditse igitego cyayo cya kabiri muri uyu mukino.

Etincelles FC yaje kwinyara mu isunzu itangira gusatira izamu maze ku munota wa 66 Ishimwe Djabilu azamukana umupira yihuse ku ruhande rw ‘iburyo rwa APR FC,  umupira awuha Ciza Hussein wahise awucomekera  Lody Rodrigue Mwinyi wateye ishoti riremereye cyane ariko umunyezamu Adolphe Hakizamana awukuramo ugarukira Djabilu wahise asongamo Etincelles FC iba ifunguye amazamu itsinda igitego cyayo cya mbere.

Ntabwo abasore ba Etincelles FC bagize umwanya munini wo kwishimira icyo gitego kuko ku munota wa 69 biciye kuri Dauda Yussif Seidu yahererekanyije umupira na Byiringiro Jean Gilbert ‘Kagege’ bari inyuma mu rubuga rwa APR FC , Dauda mu bwenge bwinshi yaje guhita acomekera agapira keza Hakim Kiwanuka wahise yihuta cyane ku ruhande rw’iburyo rwa Etincelles FC maze ahindura umupira ugendera mu kirere usanga rutahizamu Sheikh Djibril Ouattara ahagaze neza cyane, ahita  atsinda igitego n’umutwe, Etincelles FC icika umugongo n’ibyiringiro byo kugera ku mukino wa nyuma biyoyoka babyirebera.

Iminota icumi ya nyuma abasore ba APR FC bayikinnyemo gacye gacye bareba ko yarangira maze hongerwaho iminota itatu y’inyongera itigeze igira ikintu ihindura umusifuzi w’umukino Nizeyimana Isiaq yemeza ko umukino urangiye, APR FC iti “Kabiri mu rugo rw’umugabo ni agasuzuguro”

APR FC kuri ubu isoje 60% by’akazi yasabwaga gukora kuko kugirango Etincelles FC iyisezerere mu mukino wo kwishyura byasaba ko itsinda ibitego bitatu ku busa, ibintu byasaba ingufu nyinshi ndetse n’ubuhanga burenze ubusanzwe.

AMAFOTO yaranze umukino

Photos:

[fluentform id="3"]