sangiza abandi

Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yarajuriye

sangiza abandi

Kalisa Adolphe ‘Camarade’ wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yamaze kujuririra icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Kalisa Adolphe akurikiranyweho nkunyereza ibihumbi 21.387$ ,ku bizishyurirwa mu rugendo rw’ikipe y’igihugu yari arimo muri Nigeria.

Ubushinjacyaha bwavugaga  ko zimwe mu mpamvu zikomeye ari uko hari amafaranga avuga ko yishyuye Ibom Hotel yari acumbitsemo yo mu mujyi wa Uyo,  akoresheje Visa Card andi akayishyura mu ntoki.

Bwavugaga  ko impamvu akwiye gufungwa ari uko iperereza rigikomeje, ibyaha akurikiranyweho bikaba igifungo kirenze imyaka ibiri .

Me Bizimana Emmanuel wunganira Kalisa Adolphe,  yavuze ko ubushinjacyaha impamvu bushingiraho bumusabira gufungwa zidafite ishingiro kuko amafaranga yahawe agaragaza icyo yakoreshejwe ndetse ko Hotel yemeye ko asohoka yamaze kwishyura.

Nyuma yo kutishimira icyemezo cy’Urukiko, Kalisa yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Biteganyijwe ko urubanza rwe mu bujirire ruzaburanishwa ku wa 12 Ugushyingo 2025.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]