sangiza abandi

Kaminuza enye zahuje imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda

sangiza abandi

Kaminuza y’u Rwanda,UGHE, INES Ruhengeri na Aarhus yo muri Denmark, byinjiye mu bufatanye bugamije guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no hanze yarwo.

Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, igamije kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri biga ubuvuzi, ndetse no kunoza uburyo bigishwa kugira ngo bujyane n’igihe.

Muri ubwo bufatanye, mu mujyi wa Kigali hafunguwe ku mugaragaro ‘Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubuvuzi’ (Global Health Hub) , urubuga rukomeye ruzafasha mu guteza imbere ubushakashatsi buhuriweho, guhererekanya ubumenyi mu by’amashuri makuru, guhanga udushya n’ibindi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye itangizwa ry’iyi gahunda, Umuyobozi Mukuru wa Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi ku Buzima muri Kaminuza y’u Rwanda, Abraham Haileamlak Mitike, yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye itewe u Rwanda n’akarere muri rusange.

Yagize ati: “Ibi bisobanuye byinshi kuri twe kuko bigaragaza kuba ubufatanye nyabwo hagati ya za kaminuza enye.”

Mitike yagaragaje ko iri huriro ririmo ibigo bitatu byo mu Rwanda n’umufatanyabikorwa umwe wo ku rwego mpuzamahanga, ari wo Kaminuza ya Aarhus. Yongeyeho ko nubwo ubu bufatanye buzatangira bushaka inkunga muri Denmark, biteganyijwe ko hazashakwa izindi nkunga mu bandi bafatanyabikorwa mu iterambere.

Iki kigo cya Grobal Health Hub kitezweho kandi kunganira gahunda ya guverinoma y’u Rwanda ya 4×4, igamije gukuba kane umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu gihe cy’imyaka ine.

Mitike yagaragaje ko Kaminuza y’u Rwanda, nk’Ishuri rikuru rya Leta ryigisha ibijyanye n’ubumenyi ku buzima, ifite uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.

Yagize ati: “Mu myaka itanu iri imbere, turateganya kubona abanyeshuri benshi kurushaho, kongera ubushobozi bw’abarimu, no gukoresha neza ikoranabuhanga binyuze muri ubu bufatanye.”

Biteganyijwe ko abanyeshuri n’abarimu bo muri izi kaminuza enye, bazungukira cyane muri iyi gahunda yitezweho kubafasha kungurana ubumenyi, no kunoza ireme ry’imyigire n’imyigishirize.

Umubare w’abiga muri izi Kaminuza enye ziri muri ubu bufatanye, uzatuma Grolab Helth Hub ibasha kugira uruhare mu guteza imbere abarenga 20,000 mu gihe kirekire.

Ubu bufatanye kandi bugamije gufasha mu gutegura abagera ku 100 bafite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu myaka icumi iri imbere, binyuze mu mishinga ihuriweho, guteza imbere integanyanyigisho, ndetse no gufatanya mu kuyobora ubushakashatsi (supervision) bw’abanyeshuri.

Photos:

[fluentform id="3"]