Kaminuza y’u Rwanda yatoranyijwe kuzafasha mu kubaka ubushobozi Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gakeneye kugira ngo kihaze mu bijyanye no gukora imiti n’inkingo.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Kayihura Muganga Didas, kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2026 ubwo mu Rwanda haberaga amahugurwa y’iminsi ibiri ku gukora inkingo, yahurije hamwe abayobozi mu rwego rw’ubuzima n’abandi bakora ibijyanye n’inkingo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Prof Kayihura yavuze ko Afurika y’Iburasirazuba ishyize imbaraga mu kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo bitandukanye bigenda byaduka umunsi ku munsi.
Yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda yatoranyijwe nk’izakira ihuriro ry’abahanga mu gukora inkingo bazafasha mu kubaka ubushobozi bukenewe mu kwikorera imiti n’inkingo kugira ngo Afurika by’umwihariko Akarere kagera ku rwego rwo kuzikorera.
Yagize ati “Binyuze mu kigo cy’u Rwanda cyo gukora imiti n’inkingo BioNTech Rwanda, twatoranyijwe nk’abazaba bayoboye icyo gikorwa no guhuza iryo huriro mu kubaka no kongera ubushobozi”.
Yavuze ko abashakashatsi bo mu Rwanda bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’icyorezo cya COVID19 ariko ubu igikurikiyeho akaba ari ukubaka ubushobozi mu gukora inkingo n’imiti mbere, bitabaye ngombwa ko hafatwa ingamba ari uko icyorezo cyaje.
Mu 2020 ubwo icyorezo cya COVID19 cyakwiraga ku Isi, byagaragaye ko Umugabane wa Afurika wishingikirizaga cyane ubufasha bw’amahanga mu bijyanye no kubona inkingo, imiti n’ibindi bikoresho bijyanye no gupima indwara.
Hagaragaye kandi ibyuho bikomeye mu bijyanye no gutegura no kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw’ubuzima n’imikorere inoze mu nzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti.
Ibi byose kandi byakomeje gukoma mu nkokora no kudindiza ubushobozi bwa Afurika bwo kwitegura no guhangana n’ibyorezo by’indwara ndetse no mu bijyanye n’inganda zikora imiti.
Mu gushakira umuti iki kibazo hashyizweho urubuga rugamije guhuza ibikorwa byo kubaka ubushobozi no guteza imbere imikoranire hagati y’ibigo n’inzego zitandukanye ku mu Mugabane wa Afurika.
By’umwihariko Afurika y’Iburasirazuba ishyize imbaraga mu kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima cyane cyane ibyorezo bigenda byaduka ku Isi umunsi ku wundi.
Ku ruhande rw’u Rwanda hubastwe uruganda rwa BioNTech ruzajya rukora inkingo n’imiti itandukanye mu rwego rwo kwitegura.
Imibare igaragaza ko Afurika ikora munsi ya 1% by’inkingo ikenera akaba aribyo bituma hafatwa ingamba zo kongera umubare w’abakora muri izi nzego kuko ari bumwe mu buryo bwo guhangana n’iki kibazo.
Ibyegeranyo bitandukanye kandi bigaraza ko umugabane wa Afurika uzakenera abarenga ibihumbi 12 bafite ubumenyi buhanitse bitarenze 2040, kugira igere ku rwego rwo kwihaza ku kigero cya 60% by’inkingo ndetse n’ibindi bikoresho bikenerwa kuri uyu Mugabane.
Aya mahugurwa yaberaga i Kigali ni intangiriro yo gutangira urugendo rwo kuziba icyuho umugabane wa Afurika ufite mu bijyanye no kwihaza mu gukora inkingo n’imiti.






