Mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, abantu bane bitabye Imana hakekwa inzoga banywereye mu bukwe, bikekwa ko yari ihumanye, abandi bajyanwa mu bitaro .
Byabaye ku Cyumweru tariki ya 28 Ukuboza 2025 ubwo mu Kagari ka Gishyeshye muri Rukoma umugabo wari ufite ibirori by’umubatizo mu minsi itatu yari gukurikiraho yasurwaga n’inshuti ze ngo bategure neza ibirori.
Abanyoye kuri iyo nzoga bikekwa ko ihumanye ba mbere batatu bapfuye ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025 mu gihe undi umwe yapfuye bukeye bwaho.
Abandi babiri barwariye mu Bitaro bya Remera – Rukoma mu gihe imibiri y’abitabye Imana yajyanywe gukorerwa isuzuma mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) i Kigali.
Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yemeje ko koko icyahitanye abo baturage ari inzoga banyoye, gusa avuga ko iperereza rigikomeje .
Ati “Turacyakomeje gukurikirana ngo tumenye ukuri kwabyo neza. Gusa abaganga bemeza ko iyo nzoga basangiye ari yo yabaye nyirabayazana y’urupfu rwabo, ariko iperereza rirakomeje.”
Abantu babiri bari bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri izo mpfu, barimo n’umugore wa nyakwigendera Eric.







