sangiza abandi

Kamonyi: Polisi yafatanye umuntu  udupfunyika turenga 800 tw’urumogi

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda ikorera  mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’abaturage yafashe umugabo w’imyaka 28 ukekwaho kugira uruhare mu gukwirakwiza no gucuruza  ibiyobyabwenge nyuma yo gufatanwa udupfunyika 873 tw’urumogi, arutwaye kuri moto.

Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda kuri uyu wa Kane tariki ya 1 ukwakira 2026, ahita ajyanwa kuri  Sitasiyo ya Polisi ya Runda, kugirango ashyikizwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe, ku bakekwaho ibyaha birimo gukwirakwiza, gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa abafite uruhare mu bikorwa ibyo aribyo byose binyuranyije n’amategeko.

Ati:“Turashishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bakekwaho ibyaha, birimo gucuruza, gukwirakwiza, kunywa, kwitera, ibiyobyabwenge n’abagira uruhare urwo ari rwo rwose mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.”

CIP Hassan Kamanzi yavuze ko abaturage basabwa kwirinda amahitamo mabi yo kwishora mu byaha, ashimangira ko abazakomeza kubigiramo uruhare gufatwa no gukurikiranwa hakurikijwe amategeko, kugeza igihe ibi bikorwa bigayitse bizacika burundu.

Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha Polisi n’izindi nzego gufata abakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, abasaba gukomeza ubwo bufatanye.

Ati: “Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru, kandi turabasaba gukomeza ubwo bufatanye no kudufasha gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo dufatire hamwe ingamba mu guhashya burundu abakora ibinyuranyije n’amategeko.”

Polisi ikomeza gusaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku bantu babicuruza, babitunda cyangwa bagira uruhare mu bindi bikorwa bifitanye isano na byo.

Photos:

[fluentform id="3"]