sangiza abandi

Kayonza : Abagorwaga no kubona amazi ubu barashima

sangiza abandi

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza,Umurenge wa Nyamirama, Akagari ka Rurambi Umudugudu w’Ubwiza barishimira ko ubu batagikora urugendo rurerure bajya gushaka amazi ndetse ko ubu batagirwaza indwara z’inzoka kuko bahawe ivomo rya kijyambere.

Iri vomo amazi ritanga akururwa mu isoko y’amazi asanzwe akoreshwa n’ikigo cya SOS Kayonza. Aba baturage bavuga ko byabarinze kujya kuvoma ibishanga no gukora urugendo rurerure.

Kayigira François ati ” Ahantu tuvoma hitwa Karongi, twahoranaga imbogamizi inshuro nyinshi, abana bagasiba amashuri, baba badasibye amashuri ugasanga ababyeyi turitaba ngo tujye gusobanura impamvu abana bakererwa . Ikindi twagiraga ikibazo cy’amatungo,ivomo ryaradutabaye kuko twahoranaga imbogamizi yo kubura amazi yo kuhira amatungo bitewe naho ivomo riherereye. Aya mazi ni amazi ahoraho, atajya akama, ubu nta mbogamizi tugifite ku mazi. “

Uyu avuga ko aho bakuraga amazi bakoraga urugendo rurerure rungana n’amasaha abiri ndetse rimwe na rimwe ugasanga amazi ahenze.

Undi nawe ati “Twahoranaga indwara z’impiswi ku bana, ugasanga kenshi . Tumaze kubona amazi meza, za ndwara haba ku bana, n’abantu bakuru icyo kibazo cyarakemutse.”

Umuyobozi wa SOS Village , ishami rya Kayonza, ryafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere kubaka ivomo, SANDE Robert, avuga ko intego ari uko abana bagira ubuzima bwiza bityo bahitamo guha abaturage amazi meza.

Ati ” Intego yacu ni uguha abana ubuzima bwiza , bagakurira mu muryango utekanye, muri ibyo, mu bikorwa tugira habamo no gufatanya n’akarere mu bikorwaremezo. Twabonaga ko hari ikibazo cy’amazi adahoraho, kandi natwe dufite umuyoboro wacu ujyana amazi muri SOS Village , dufatanya n’akarere, kaduha aho twubaka iri vomo, ku buryo ingo 300 zegereye aha zishobora kubona amazi ahoraho. Ibi byatumye abaturage bagira ubuzima bwiza, abana bakiga neza . ”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza , Hategekimana Fred , avuga ko usibye iri vomo aba baturage bahawe, hari imishinga itandukanye yo kugeza amazi meza ku baturage.

Ati ” Hari imishinga dufite itandukanye y’amazi, dufite Migera uzaduha amazi mu gice cya Rwinkwavu, dufite undi mushinga uri Ndego nawo uza kuduha amazi, ,na Muhazi II uzatanga amazi mu Murenge wa Rukara na Murundi . Tugiye dufite n’abafatanyabikorwa badufasha mu buryo butandukanye , tugenda twubaka andi mavomo . “
Akomeza ati ” Ariya yubatswe n’umufatanyabikorwa SOS Village , ubona ko mbere yuko ryubakwa, abaturage bajyaga kuvoma kure. Ariko muri gahunda dufite ni uko muri buri Mudgudu amazi yaba arimo. “

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko kugeza ubu bageze kuri 87% mu kugeza amazi meza ku baturge ndetse bafite intego ko mu 2029 bazaba bageze 100%.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]