Mu karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murama, imvura ivanze n’umuyaga n’umuvu, byishe abantu batandatu , inasenya inzu zirenga 22.
Iyi mvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, igwa mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Murama, mu karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yabwiye umunota ko kugeza ubu hagikorwa ubutabazi ku basenyewe n’imvura.
Ati “ Twaraye tugize ibibazo, imvura yaguye ari nyinshi , ugira umuvu mwinshi cyane , usenya inzu , utwaramo n’abantu. Twagize abantu batandatu bitabye Imana, amazu menshi n’imyaka yangiritse.”
Mu bitabye Imana harimo abana batanu n’umugore umwe.
Gitifu wa Murama avuga ko imibiri ya ba nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Rwinkwavu , mu gihe hagitegurwa uburyo bwo kubashyingura.
Yongeraho ko kugeza ubu hagikorwa ibarura ry’ibyangijwe n’iyo mvura gusa ubu hamaze kubarurwa inzu 22 zangiritse , imyaka isaga hegitare 20, ihene esheshatu nazo zapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yahumurije abaturage, abizeza ko ubuyobozi bubari hafi.
Ati “ Abaturaga ni ukubahumuriza kuko ibiza ntibiteguza ariko habaho no gukumira. Gukumira ni uko habaho n’imisozi ,kuyishyiraho imirwanyasuri, abantu ntibature mu nzira z’amazi. Turabizeza ko ubuyobozi tubari hafi , kandi tubizeza ko ubutabazi buhari, ubu turi kubukusanya tubafashe.
Avuga ko kugeza ubu abasenyewe n’iyo mvura bacumbikiwe mu baturanyi babo ariko bagikusanya n’ubundi bufasha.







