Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko bigiye kumara icyumweru bitanga ubuvuzi bwo kubaga hagamijwe kongera ubwiza, gukosora inenge n’ibindi bibazo bitandukanye bizwi nka ‘Plastic Surgery’.
Iyi gahunda y’ubuvuzi yatangiye ku wa Mbere, tariki 14 Nyakanga 2025, ikazarangira ku wa Gatanu, tariki 18 Nyakanga 2025.
Muri iki cyumweru, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ( KFH) bizatanga serivisi zirimo kugabanya ibinure biri mu bice by’umubiri bitandukanye, kugabanya inda, kongera amabere cyangwa kuyagabanya ku babishaka, kongera ikibuno (Buttocks lift), kugabanya amaboko atendera no kwimura ibinure biri ku gice kimwe cy’umubiri bishyirwa ahandi bikenewe nko ku kibuno n’amabere.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bizafasha n’abandi bafite ibintu bitandukanye bashaka gukosoza bidasabye ko babagwa ibizwi nka ‘non-surgical cosmetics’.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa King Faisal, yavuze ko abazavurwa muri iki cyumweru bamaze gutoranywa no kugenzura ko bujuje ibisabwa ndetse ko iyi gahunda yateguwe mu gufasha abafite ibibazo bitandukanye mu Rwanda, kubona ubu buvuzi hafi.
Buti “Igamije kwagura umubare w’abagerwaho n’ubu buvuzi bw’inzobere bwaba ubwo kubaga no kutabaga hagamijwe gukosora inenge, kandi bugatangwa n’inzobere zibifitemo uburambe.”
“Iki gikorwa kigamije gukemura ikibazo cy’abafite uruhu n’inyama binini cyangwa ababifite aho bitagakwiye kuba biri, abagize impinduka nyuma yo kugabanya ibiro no kubyara, cyangwa abafite inenge.”
Ubu buvuzi buzatangwa n’abaganga b’inzobere bakomoka mu mahanga ariko bafatanyije n’abo mu Rwanda, hagamijwe no kongerera ubumenyi ab’imbere mu Gihugu.
Abazahabwa izi serivisi z’ubuvuzi muri iki cyumweru bazagabanyirizwa igiciro, ariko nyuma yacyo bizashyirwa ku biciro bisanzwe. Izi serivisi zigitangira uwazishakaga yatangaga amafaranga ari hagati ya miliyoni 1,5 na 2,5 Frw.
Kugeza ubu, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bifite gahunda yo kuba igicumbi cy’ubuvuzi haba ku Banyarwanda n’abo mu mahanga cyane cyane mu Karere.
Muri Nzeri 2016, ni bwo byatangajwe ko serivisi zo kubagwa hagamijwe kongera ubwiza cyangwa gukuraho inenge abantu benshi bajyaga gushakira hanze zagombaga kujya zitangirwa mu Rwanda bikozwe n’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal.
Si ubwa mbere ibi bitaro bitanze iyi serivisi, kuko mu mwaka ushize wa 2024, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatanze ubu buvuzi ku bagera kuri 30.









