sangiza abandi

Kicukiro : Operasiyo yo gufata abajura yasize bane batawe muri yombi

sangiza abandi

  Polisi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano  yafashe abagabo bane bakekwagaho ibikorwa by’ubujura.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellaris yabwiye Umunota ko bafashwe ku wa 8 Ukwakira 2025,bafatirwa mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe,Umudugudu wa Kanyetabi.

CIP gahonzire  yagize ati “ Bose bakaba bari bamaze iminsi bashakishwa ku cyaha cy’ubujura ,aho bategaga abanu bakabambura ibyo bafite, batoboraga amazu bakiba ibikoresho byo munzu, bakiba amatungo y’abaturage.”

Polisi ivuga ko ikomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bakora bene ibi bikorwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali chief Inspector if Police (CIP),Gahonzire Wellaris, yashimiye abaturage batanga amakuru ku bibazo bahura na byo cyane cyane ibihungabanya umutekano n’ituze ryabo, anashimira kandi abagira uruhare mu gutanga amakuru.

CIP Gahonzire yaburiye abishora mu bikorwa by’ubujura, abasaba kubireka kuko nta bwihisho bazabona.

Aba uko ari bane bafungiye kuri sitasiyo  ya Polisi ya Masaka.

Photos:

[fluentform id="3"]