sangiza abandi

Kigali : Abana 3 bahiriye mu nkongi y’inzu

sangiza abandi

Mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Nyabugogo, Umudugudu wa Gatare , mu Mujyi wa Kigali, inzu yafashwe n’inkongi , ihiramo abana batatu .

Iyi nkongi yafashe inzu ,yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2026, mu nzu y’umuryango wari ufite abana bane.

Amakuru UMUNOTA wamenye ni uko abana bitabye Imana bari mu kigero cy’imyaka itandatu n’Ine kandi ko ababyeyi bose b’abo bana bari bakiri mu kazi aho umwe yari mu bikorwa by’ubucuruzi undi ari mu mahanga muri Kenya.

Ibi byabaye mu gihe ku mugoroba wo ku wa kabiri , mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, umuriro wagendaga ubura, unagaruka , gusa iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iyo nkongi yatewe na buji yari yacanywe kubera ibura ry’uwo muriro.

Usibye abo bana bitabye Imana , inzu yose yahiye irakongoka ku buryo nta kintu na kimwe cyasigaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rwikangura Jean, yabwiye UMUNOTA ko kugeza ubu uyu muryango washakiwe aho ucumbikirwa .

Ati ” Turi kubatabara bisanzwe kandi twabashakiye aho baba bakinze umusaya. Ikindi ni ugushaka uko bakomeza ubuzima. ”

Yakomeje agira ati ” Ni ugutangira amakuru ku gihe, ibindi ni ukwirinda inkongi ,twirinda bimwe mu bikoresho twifashisha nk’amabuji. Niba hari abana, umuntu akamenya ko akwiye kwita ku bana, yirinda gukoresha ibikoresho bishobora kuba byatera inkongi.”

Kugeza ubu imirambo ya ba nyakiwgendera yahise ijyanywa gukorerwa isuzumwa mu Bitaro bya Kacyiru .

Photos:

[fluentform id="3"]