sangiza abandi

Kigali Golf Club yageze ku rwego mpuzamahanga nyuma y’ishoramari rya miliyoni 42$

sangiza abandi

Ikibuga cy’umukino wa Golf cya ‘Kigali Golf Club’ cyamaze kugezwa ku rwego mpuzamahanga nyuma y’ishoramari rya miliyoni 42 z’Amadolari ya Amerika zashowe mu kwagura no kunoza ibisabwa byose kugira ngo kibe igicumbi cy’imikino ya Golf mu Karere.

Iki kibuga giherereye mu murwa mukuru wa Kigali, mu gace ka Nyarutarama, mu Karere ka Gasabo, cyatangijwe mu mwaka w’1987, ari nabwo umukino wa Golf watangiraga gukinwa mu Rwanda.

Ku ikubitiro cyari gifite imyobo 9, ariko cyaje kwagurwa kigera ku myobo 18, mu 2021, iki akaba ari igipimo cyemewe ku rwego mpuzamahanga.

Muri iri shoramari, miliyoni 17 z’Amadolari zakoreshejwe mu kwagura imyobo byakozwe na sosiyete ya Gary Player Design, mu gihe andi miliyoni 25 z’Amadolari yagiye mu kubaka inyubako ya “Club House” igezweho irimo resitora, urunywero (bar), pisine, gym, ibibuga bibiri bya tennis, urwambariro n’ibindi.

Uretse ibi kandi hatanzwe imirimo ku bakozi 216 bakora mu nzego zitandukanye harimo abatanga serivisi mu bucuruzi ndetse no mu bikorwa bya siporo.

Kuri ubu cyakira abakinnyi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bari hagati ya 100 na 160 ku munsi, barimo abishyuye miliyoni 4 Frw z’ubunyamuryango ku mwaka n’abandi bishyura ari hagati ya 90,000Frw na 120,000 Frw ku munsi.

Uyu mushinga wa Golf uyobowe n’ikigo Rwanda Ultimate Golf Course, gishamikiye ku Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), kikaba gifite intego yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mikino no guteza imbere ishoramari mu bikorwa remezo by’imyidagaduro.

Mu kiganiro na RBA, umuyobozi w’agateganyo wa Rwanda Ultimate Golf Course, Gasore Zima Bagabo Gaston, avuga ko Kigali Golf Club yamaze kuba ahantu hashobora kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

Gasore yemeza ko u Rwanda ruzakira ku nshuro ya mbere irushanwa rikomeye rya Afurika y’Epfo rya Sunshine Tour, rizabera mu Rwanda kuva ku tariki ya 2 kugeza kuya 5 Nzeri 2025.

Ati” Iri rushanwa rya Afurika y’Epfo, natwe ku nshuro ya mbere tugiye kuryakira hano mu Rwanda kandi rizakomeza ribe ngarukamwaka.”

Gasore anavuga ko Kigali Golf Club ikomeje gukurura abanyamahanga, cyane cyane abakozi ba Loni (UN) bakorera mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturutse muri Nigeria, Uganda, Kenya n’ahandi hatandatukanye.

Kigali Golf Club ni kimwe mu bibuga bya Afurika byubatswe ku rwego rwo hejuru ku buryo gishobora kwakira amarushanwa yemewe na PGA (Professional Golfers’ Association).

Photos:

[fluentform id="3"]