sangiza abandi

Kigali: Hashyizweho gahunda yihariye yo gutwara abagenzi mu minsi mikuru

sangiza abandi

‎Umujyi wa Kigali watangaje ko washyizeho gahunda yihariye mu buryo bw’ingendo mu gihe cy ‘iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

‎Ibi bikorwa bigamije kugabanya umuvundo udasanzwe wagaragaraga muri gare ya Nyabugogo mu gihe abatuye umujyi wa Kigali bajya kwizihiza iyi minsi mikuru mu ntara, ndetse n’abava mu ntara baza kuyizihiza i Kigali.


‎Ni gahunda yagyizweho n’Umujyi wa Kigali, izubahirizwa ku wa 23 na 24 Ukuboza 2025 ndetse no Ku wa 30 na 31 Ukuboza 2025, aho muri iyo minsi ine, abagenzi bazategera imodoka ahantu hatandukanye bitewe n’ibyerekezo.


‎Abakoresha umuhora w’amajyepfo; ni ukuvuga (Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro, Nyaruguru na Nyamagabe, bazatagera imodoka i Nyamirambo kuri Sitade Pelé.


‎Abarekeza iburasirazuba mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe, bo bazatagera imodoka muri gare ya Kabuga.

‎Ni mu gihe aberekeza mu majyaruguru (Gicumbi, Nyagatare via Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu) bo bazakoresha gare ya Nyabugogo.

‎Naho abajya i Bugesera bakazakoresha gare ya Nyanza ya Kicukiro.

‎Umujyi wa Kigali wasabye abateganya gukora ingendo gutegura ingendo zabo bagura amatike hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umuvundo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]