sangiza abandi

Kigali : Hatahuwe abagabo babiri bari bagiye kuvunjisha amadolari y’amiganano

sangiza abandi

Mu mujyi wa Kigali, abagabo babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ibihumbi 10 y’amiganano , bari bagiye kuvunjisha .

Abafashwe ni Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko .

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abo bagabo bafashwe bagiye kuvunjisha mu Biro by’Ivunjisha (Forex Bureau) yitwa SHAHANSH, iri ahazwi nko ku Iposita, mu Murenge wa Nyarugenge w’Akarere ka Nyarugenge.

Aba bagabo bafashwe biturutse ku bakozi b’ibi biro by’ivunjisha , batabaje Polisi bavuga ko hari abantu baje kuvunjisha amadolari y’amiganano, abapolisi babafashe bananirwa no gusobanura aho bayakuye.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iperereza rikomeje hagamijwe kumenya inkomoko y’ayo madolari no gufata abandi bakorana na bo.

Bakorewe dosiye bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abakozi ba Forex Bureau bashishoje bakabona ko aya madolari ari amigano kandi bagatanga amakuru kuri Polisi agafatwa atarakwirakwizwa mu baturage.

CIP Gahonzire yibukije abantu bose kujya bashishoza igihe bahawe amafaranga kuko hari abatekamutwe bacura amafaranga bagamije kwiba abaturage, by’umwihariko abacuruzi bakira amafaranga menshi barashishikarizwa kujya bashishoza cyangwa bagatunga utumashini dusuzuma ko amafaranga ari mazima birinda gutuburirwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]