sangiza abandi

Kigali: Impamvu y’icyemezo cyo gufunga amashuri muri Shampiyona y’Isi y’amagare

sangiza abandi

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yasobanuye ko gufunga amashuri no gusaba abakozi ba Leta gukorera mu rugo mu gihe cy’irushanwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare, ari mu rwego rwo kubarinda gukora ingendo nini bajya mu bikorwa byabo.

Ni ibyo yagarutse mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cyo kuri RBA, kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kanama 2026, aho avuga ko mu minsi umunani iri rushanwa rizamara guhera tariki ya 21-29 Nzeri 2025, rizaba riri kubera mu mujyi wa Kigali gusa, ndetse rizajya riba amasaha menshi.

Emma Claudine avuga ko impamvu bahisemo guhagarika bimwe mu bikorwa birimo nk’abanyeshuri ndetse no gusaba abantu benshi gukorera mu rugo, ari uko irushanwa rizajya riba amasaha y’akazi asanzwe, guhera saa 9:00 kugera ku isaha ya saa 17:00.

Ati” Ntabwo byari gushoboka ko uvuga ngo nibakore nyuma ya saa kumi nimwe cyangwa mu gitondo mbere ya saa tatu, ntabwo byakunda, byanze bikunze ni irushanwa riba mu masaha asanzwe muri icyo gihe cy’iminsi umunani.”

Akomeza avuga ko guhagarika bimwe mu bikorwa bidasobanura ko nta bantu bakenewe ku muhanda baza gushyigikira abarimo basiganwa.

Ati” Ntabwo abana bazareka kujya ku ishuri n’abantu bakorere mu rugo kugirango bataza ku muhanda, ahubwo kuza ku muhanda turabakeneye cyane ko tuza tugafana igare nk’uko bisanzwe, tuzaba tubonye abasiganwa babizobereyemo bwa mbere, bamwe baje mu Rwanda bwa mbere dukeneye kuza gufana, ibyo ngibyo turabisabwa, turanabikunda.”

Emma Claudine avuga ko impamvu bahisemo kuba bahagaritse ibi bikorwa ari uko basanze hari nk’abanyeshuri batuye mu bice bizaba biri gukorerwamo amarushanwa byari kujya bivuna kubona uko bajya ndetse bava ku ishuri.

Yakomeje kandi asaba ababyeyi kutagira impungenge z’uko abana bazasigara inyuma mu masomo kubera iminsi itanu bazamara batajya ku ishuri.

Ati” Ntibagire impungenge, abayobozi babitekerejeho, n’uburyo iyo minsi itanu yo muri Kigali izasubiraho abana bakongera bakayiga, rwose bizakorwa ntabwo iri rushanwa rije kuvuga ngo abana basubire inyuma mu myigire.”

Yavuze ko no ku bakozi ba Leta ari uko, byari mu buryo bwo kubarinda kuba bakora urugendo rudasanzwe no kuzenguruka ahantu hanini cyane bagiye cyangwa bava ku kazi, ariko anibutsa ko nko ku bikorere ingendo zitahagaritswe burundu hari uburyo bwo kugera mu mirimo yabo.

Ati” Ku bantu bikorere ubwo buryo bwo kugenda burahari, ntabwo ibintu bizaba byahagaze, hanyuma niba irushanwa riri kuzenguruka muri iyi mihanda ukaba utuye mu gice cy’iburyo ntabwo ari ngombwa ko upanga gahunda zo kujya mu gice cy’ibumoso kidakenewe.”

Emma Claudine yavuze ko igikenewe ari uko abantu boroherwa no kuzabona uburyo bwo kujya gufana iri rushanwa rya Shampiyona y’Isi y’amagare rizaba rigiye kubera mu Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere.

Photos:

[fluentform id="3"]