Umunya-Canada Magdeleine Vallieres yegukanye umudali wa Zahabu mu bagore bakuru basiganwa mu muhanda ‘road race’ muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.
Ni mu isiganwa ryabanjirije umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho abagore bakuru basiganwe ku ntera y’ibilometero 164.6.
Ku isaha ya 12h00 ni bwo abasiganwa bari bahagurutse kuri KCC, batangiye urugendo rwaje no kuhasorezwa nyuma yo kuzenguruka inzira banyuzemo inshuro 11.
Umunya-Canada Magdeleine Vallieres ni we wahize abandi, asoza isiganwa ari uwa mbere, akoresheje amasaha 4, iminota 34 n’amasegonda 48.
Uyu Munya-Canada w’imyaka 24 yahembwe umudali wa Zahabu yambitswe n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo gusiganwa ku Magare, UCI, David Lappartient.
Niamh Fisher-Black wo muri New Zealand ni we watahanye umudali wa Feza nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri mu gihe Umunya-Espagne, Mavi García wa gatatu, yatahanye umudali w’Umuringa.
Mu Banyarwanda bane bitabiriye iri siganwa, ari bo Valentine Nzayisenga, Violette Irakoze Neza, Diane Ingabire na Xaverine Nirere nta wabashije gusoza isiganwa.
Magdeleine Vallieres w’imyaka 24 y’amavuko, uretse kuba yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, yegukanye indi midali ikomeye muri Shampiyona y’Amagare ya Canada, muri Tour du France y’Abagore, muri Grand Prix de Wallonie Dames yo mu Bubiligi no mu yandi marushanwa.
Uyu mugore usanzwe akinira Ikipe ya EF Education–Oatly, akaba ari nawe munya-Canada wa mbere wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu bagore, yavuze ko mu mubiri we yari ameze neza ku buryo yari yizeye itsinzi.
Ati “Nari nariteguye neza kandi nari meze neza mu mubiri, niyo mpamvu nahisemo kubigerageza, nari navuze ko ntashaka kuzicuza kandi koko sinicuza! Nari maze igihe ndota iyi tsinzi. Yari intego ikomeye kuri njye muri uyu mwaka.”
Uyu Munya-Canada yashimye uburyo bakiriwe mu Rwanda, ashimangira ko yatewe imbaraga cyane n’abafana.
Ati “Ni ibintu bitangaje. Twakiriwe neza cyane hano, abantu bari benshi kandi batwishimiye cyane, baratwishimiye cyane ku buryo byampaye imbaraga z’inyongera nari nkeneye ngo ngere ku murongo usoza.”
Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ubwo abagabo bakuru bazaba basiganwa mu muhanda. Ni isiganwa ritegerejwe na benshi aho bifuza kwihera ijisho ba rurangirwa mu magare, ubwo bazaba bahatana ari bo Umubiligi Remco Evenepoel n’Umunya-Slovania, Tadej Pogačar, ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi.








































