sangiza abandi

Kigali:U Rwanda n’u Burusiya biri mu nama yiga ku bufatanye mu bya gisirikare

sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda zakiriye inama ya 7 ya Komisiyo ihuza u Rwanda n’ Uburusiya ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare. Iyi nama izamara iminsi itatu, kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2026.

Iyi nama ngarukamwaka ni urubuga rwo gusuzumiraho aho ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’ Uburusiya bugeze, ndetse no kurebera hamwe indi mikoranire mishya y’ubufatanye.

Intumwa z’u Burusiya zitabiriye iyi nama kandi zanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ku kurebera hamwe ibyihutirwa byakorwa mu bufatanye mu bya gisirikare.

Iyi nama izamara iminsi itatu, kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2026

U Rwanda n’u Burusiya kandi biherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire mu rwego rw’ubuzima, agamije guteza imbere inzego z’ubuvuzi no kubakira ubushobozi abakozi babwo, mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026 i Genève mu Busuwisi, hagati ya Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Sabin Nsanzimana, na Minisitiri w’Ubuzima w’u Burusiya, Mikhail Murashko,ibi byose bikaba ari ikimenyetso cy’umubano mwiza no gukomeza gushyigikira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Uburusiya.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]