sangiza abandi

King James yashyize hanze indirimbo ‘Ride or Die’ iri kuri album ye nshya

sangiza abandi

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ride or Die’, iri kuri album ye ya nyuma azashyira hanze mu gihe cya vuba.

King James yatangaje ko mu gihe akiri gutegura neza album ye ya munani ikaba n’iya nyuma, yahisemo kuticisha abakunzi be irungu aba asohoyeho ‘Ride or Die’, avuga ko ari indirimbo y’ubuzima busanzwe ariko bwiganjemo urukundo.

Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko hari ibyo agitunganya kuri iyi album, ndetse hari n’abahanzi bakiri mu biganiro bagomba kuzayigaragaraho, akaba ariyo mpamvu atahita atangaza igihe izagerera hanze.

Iyi album igeze kuri 80% yakozweho naba Producer batandukanye baba abamaze igihe kinini mu muziki n’abashya, ikaba ije ikurikira iya karindwi yise ‘Ubushobozi’ yacuruje ku rubuga rwa Zana Talent agera kuri miliyoni 60.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]