sangiza abandi

Kivumbi yahawe imodoka nshya na sosiyeti ireberera inyungu ze 

sangiza abandi

Kivumbi King yahawe impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota  n’ubuyobozi bwa Deealoh Entertainment, sosiyete ireberera inyungu ze.

Ni imodoka kugeza bu Kivumbi King yamaze gushyikirizwa mu gihe abashinzwe kureberera inyungu ze bahamya ko ari ishimwe bamugeneye nyuma y’iminsi mike bamaze bakorana.

Mu makuru dukesha IGIHE, Ubuyobozi bwa Deealoh Entertainment yasobanuye ko bahisemo kumuha imodoka nk’ishimwe ry’ubwitange n’umurava akorana akazi ke mu gihe gito bamaze bakorana.

Ati “Buri wese azi agaciro k’imodoka ku muhanzi, imufasha mu ngendo ze za buri munsi, rero niyo mpamvu ariyo mpano twamugeneye. Ikindi abantu bamenya ni uko twayimuhaye mu rwego rwo kwerekana ko twishimiye imikoranire myiza akomeje kutwereka, umuhate n’umurava akorana akazi ke.”

Kivumbi ukunzwe n’abatari bake biganjemo urubyiruko kubera indirimbo ze nka “Wait” aherutse gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire na Sosiyeti Deealoh Entertainment yo mu gihugu cya Nigeria. Ndetse nyuma gato yo gutangira imikoranire yahise ashyira hanze alubumu yise ‘Ganda.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]