Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batanze ikiganiro muri Kaminuza ya Colorado (Colorado State University) cyagarutse ku rugendo rw’iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.
Iki kiganiro cyatanzwe mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 10 Ukwakira, mbere y’uko Knowless Butera ataramira abitabiriye ibikorwa byateguwe n’umuryango Global Livingston Institute usanzwe ukorera ibikorwa byabo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Iki gikorwa cyahurije hamwe abantu bo mu bihugu bitandukanye cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abantu biganjemo urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Knowless na Clement bagaragaje ko ari amahirwe adasanzwe bagize yo gusangiza abitabiriye iki gikorwa urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, cyane ko ikiganiro batanze gishimangira gahunda y’iyi Kaminuza yigisha ibijyanye n’umuziki n’ishoramari (Music Business Program).
Muri iki kiganiro umuryango Global Livingston Institute watangaje ko muri 2025 bazazana abanyeshuri biga amasomo y’umuziki (CSU Music Business) muri iriya Kaminuza mu Rwanda, kugira ngo biyungure ubumenyi bwisumbuyeho ku ruganda rwa muzika.







