Umunyarwandakazi Teta Sandra washakanye n’umuhanzi ukomoka muri Uganda, Weasel Manizo, yahishuye ko kubana n’uyu mugabo bafitanye abana babiri atari ibintu byashoborwa na buri wese.
Ni ibyo uyu mubyeyi yagarutse mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘BIGEYE’ cyo mu gihugu cya Uganda.
Muri iki kiganiro, Teta yavuze ko urugo rw’umugabo n’umugore atari ikintu cyoroshye, avuga ko atari nko kuryama ku buriri buriho indabo z’ibara ry’iroza.
Ati “ Ntabwo urugo ari nko kuryama ku buriri buriho indabo z’iroza, kuko muba muri abantu babiri kandi bakuriye mu miryango itandukanye ndetse ifite n’imico itandukanye, ntabwo muba mubona ibintu kimwe, biba ari hasi hejuru, ariko ibyo ni ibisanzwe hagati y’abakundana ntabwo amakimbirane yanjye na Weasel avuze ko dutandukanye n’izindi ngo zose.”
Aya magambo Teta Sandra ayatangaje nyuma y’igihe gito aba bombi bagiranye amakimbirane ubwo bari i Munyonyo, aho bari basohokeye ku kabari kitwa ‘Shan’s Bar & Restaurant’, ndetse aya makimbirane yatumye Teta Sandra agonga umugabo we, amara igihe mu bitaro.
Sibwo bwa mbere hari humvikanye kutavuga rumwe hagati yaba bombi, kuko no mu 2022, uyu mugore yigeze gukubitwa n’umugabo we ndetse icyo gihe agaruka mu Rwanda, gusa nyuma y’igihe gito yongera gusubira kubana na Weasel muri Uganda.
Aba bombi babana nk’umugabo n’umugore mu gihugu cya Uganda ndetse babyaranye abana babiri, umuhungu n’umukobwa.









