sangiza abandi

Kudasenya FDLR kwa RDC byabangamiye amasezerano ya Washington

sangiza abandi

Hashize umwaka u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishyize umukono ku masezerano y’amahoro mu muhango wabereye i Washington, gusa ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ntikigeze kireka kuba ingorabahizi.

Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono tariki ya 27 Kamena 2025, yari agamije guhagarika amakimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali.

Mu byari bikubiye muri aya masezerano harimo guhagarika ubufasha RDC iha abarwanyi ba FDLR, ibi byakorwa u Rwanda rugukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize, hanyuma impande zombi zikajya mu bikorwa by’ubuhahirane mu by’ubukungu.

Gusa nubwo hashize umwaka ibi byombi byemejwe, ku mirongo y’urugamba, imirwano hagati y’ingabo za RDC (FARDC) n’umutwe wa AFC/M23 iracyakomeza, ibintu bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage.

Muri Teritwari za Masisi, Rutshuru na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru intambara irakomeje, si aha gusa kuko no bice bya Uvira, Fizi na Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, ari hamwe mu hakomeje kwibasirwa cyane n’imirwano.

Imirwano imaze guteza ihunga ry’abaturage benshi, ibikorwa remezo byarangiritse, ndetse impande zihanganye zikomeje gukoresha intwaro zikomeye zirimo ibisasu bya rutura n’ibitero bya drones.

Mu bice bimwe bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo biri munsi y’ubuyobozi bw’umutwe wa AFC//M23 hashyizweho n’inzego z’ubuyobozi bwihariye.

Kuwa 26 Kamena 2026, ikibazo cyo kutubahiriza ibyo impande zombi ziyemeje mu masezerano ya Washington cyaganiriweho mu Kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano.

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Amerika ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, yavuze ko hari inshingano zitarubahirizwa.

Ati “Nubwo hari intambwe imaze guterwa, impande bireba zikomeje kutubahiriza ibyo ziyemeje. RDC ntiyashyize mu bikorwa ibyo yiyemeje byo gusenya FDLR mu bice bigenzurwa nayo, mu gihe u Rwanda narwo rutarubahirije ibyo rwiyemeje byo gukuraho ingamba z’ubwirinzi zarwo.”

Massad Boulos yavuze ko Amerika yamaze gufata ibihano ku bantu n’inzego zishinjwa kubangamira amahoro.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]