Iyamuremye Jean Claude wamamaye mu ruhando rw’umuziki nka Dr. Claude yahishuye ko afata Perezida Kagame nk’Intumwa bitewe n’imiyoborere ye myiza.Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gususurutsa abitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show, cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026.
Uyu muhanzi waserutse yambaye imyenda y’umweru de, kuva ku nkweto, ipantaro, umupira ndetse n’ikote ry’imbeho yari yambaye yabajijwe impamvu yo kwambara umupira uriho ifoto ya Perezida Paul Kagame asubiza ko amufata nk’umubyeyi we.
Nyuma y’iki gitaramo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Dr Claude yagize ati “Kuri jye, Perezida Paul Kagame ni Intumwa y’Imana , ni umubyeyi wacu, njye mba mufite ku mutima niyo mpamvu mba mwambaye buri munsi”
Doctor Claude yabajijwe uko Abarundi bakiriye indirimbo ye Aba Contre Succes yasubiyemo mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri 2024 mu Rwanda , aho yamamazaga Perezida Paul Kagame , maze asubiza ashize amanga yemeza ko mu Rwanda ahafata nko mu rugo kandi ko ibyo abandi bavuga nta gaciro bifite.
Ati “ Ndirimbiye Perezida Kagame mba ndirimbiye umubyeyi wanjye, uko babifashe ; babifate neza cyangwa nabi ibyo ni ibyabo ariko njye ngomba kuririmbira igihugu cyanjye”
“Aba Contre Succes babaho na Yesu baramwishe, ibitutsi byabo ntacyo bintwaye., icyangombwa ni uko ndi mu rugo nkaba naririmbira umubyeyi wanjye, Perezida Kagame mba numva mfite amahoro kuko hano ni mu rugo”
Dr. Claude w’imyaka 48 y’amavuko ni umwe mu bahanzi bagize umuriri no gukundwa byagahebuzo mu muziki nyarwanda wo mu myaka 18 ishize, uyu muhanzi watangiye umuziki mu 1995 yamamaye mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo: Contre Succes, Baramujyanye, Igikara, Yebabawe, Akabaju, n’izindi nyinshi.
AMAFOTO ya Dr Claude ubwo yataramiraga abitabirye Gen Z Comedy Show






Amashusho y’ikiganiro Dr. Claude yahaye itangazamakuru








