Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko mu gihe umuntu atwaye imodoka akavugira kuri telefoni iri muri ‘loud speaker’ speaker bitakiri ikosa.
Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 29 Ukuboza 2025.
Ubwo Abadepite basesenguraga ingingo z’itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda hagaragajwe ko gukoresha telefoni utayifashe mu ntoki bitabarwa nk’ikosa nk’uko Umushinga w’iteka rishya rya Minisitiri ufite ikoreshwa ry’imihanda mu nshingano ingingo yaryo 156 ibiteganya.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko hashyizwe imbaraga mu gukumira ibyatuma biteza impanuka.
Minisitiri Dr Gasore yagize ati “Utwara ikinyabiziga ari gukoresha telefoni yandika, asoma, akoresha telefoni ayifatiye ku gutwi, areba amashusho cyangwa ibindi birangaza aba akoze ikosa. Ni ukuvuga ngo itegeko ryashyize imbaraga mu by’ukuri ku byatuma ugira impanuka.”
Yakomeje ati “Mu gihe telefoni irambitse hasi, ihujwe n’imodoka ntabwo byitwa ikosa, bibarwa nk’aho waba ari kuganira n’umuntu mwicaranye mu modoka. Ndagira ngo mbitangeho umucyo.”
Ubusanzwe gukoresha telefone igendanwa utwaye imodoka ni ukurenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda ndetse ufashwe abikora yahabwaga ibihano bigendanye n’amategeko.
Iteka rishya riteganya ko abashoferi bazajya bakora mu amakosa bazajya banakurwaho amanota nko mu gihe umushoferi akoze impanuka agahunga, azajya akurwaho amanota atandatu, uwatwaye imodoka ishyirwamo akuma kagaragaza igipimo cy’umuvuduko ‘Speed Governor’ ntagakoreshe, azajya ahanishwa gukurwaho amanota atanu.
Umushoferi utwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge azajya akurwaho amanota ane, gutwara ikinyabiziga udafitiye uruhushya, kurenza umuvuduko no kwirengagiza ibimenyetso birimo n’amatara azwi nka ’Feux Rouges’ azajya akurwaho amanota atatu mu gihe gutwara ikinyabiziga kidafite ubwishingizi cyangwa gukoresha telefoni utwaye hazajya hakurwaho amanota abiri.








