Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangir B Thierry, yavuze ko iyo abantu basobanukiwe impamvu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibya buri wese, bituma birinda ibyaha.
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mata 2026, mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri Tereviziyo y’u Rwanda.
Ni mu gihe habura amasaha make ngo u Rwanda rwifatanye n’Isi gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Murangira yavuze ko Kwibuka Jenoside atari ibintu bihariwe abantu aba n’aba ahubwo ari ibya buri munyarwanda wese aho ava akagera.
Yagize ati: “Kwibuka ni ibya buri muntu wese, bikaba umwihariko ku Banyarwanda. Ni inshingano za buri muturarwanda wese ntabwo ari ibintu bigomba gukorwa n’abantu runaka.”
Yakomeje avuga ko iyo abantu basobanukiwe neza izi nshingano bibafasha kubarinda kugwa mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside,
Ati: “Iyo abantu babisobanukiwe bakumva ko kwibuka ari inshingano za twese, hari ibyoi birinda by’ibyaha.”
Yakomeje avuga kuba Kwibuka Jenoside ari inshingano ziri no mu itegeko nshinga abanyarwanda ubwabo bitoreye .
Yibukije ko mu irangashingiro harimo ko:“Twebwe Abanyarwanda twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose: amacakubiri, ivangura bishingiye ku moko uturere n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Twibuka Jenoside yakorewe abatutsi igahitana abana b’u Rwanda barenga Miliyoni.’





