sangiza abandi

Kwibuka32: Umuryango AVEGA Agahozo urasaba buri wese kwita ku bagaragaza ihungabana

sangiza abandi

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bitegura kwinjira mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango wa AVEGA Agahozo  wita ku babyeyi bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urasaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomeza kugaragaza umutima wo gufasha no kwita ku barokotse Jenoside, by’umwihariko abagaragaza ibimenyetso by’ihungabana.

Uyu muryango wa AVEGA Agahozo ku rubuga rwa X wagize uti : “Muri iki gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi,Umuryango AVEGA Agahozo urashishikariza abantu bose gufasha abanyamuryango bawo, abarokotse Jenoside n’abandi bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana.

AVEGA kandi irashishikariza abantu bose kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside mu gukomeza gushyigikira intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubudaheranwa”  “Twibuke twiyubaka”

Mu myaka 32 ishize Jenoside  yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa. AVEGA igaragaza ko gukomeza kubaka ubwo bumwe no kurwanya ingengebitekerezo ya Jenoside bisaba uruhare rwa buri wese, cyane cyane mu guharanira ukuri, kwigisha amateka no gushyigikira abarokotse. 

Umuryango  AVEGA Agahozo uhuriza hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, Association des Veuves du Génocide – Agahozo (AVEGA Agahozo) washinzwe mu mwaka wa 1995 mu bihe bitoroshye bari basigayemo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Ibikorwa byawo byibanda ku gufasha aba babyeyi mu buryo butandukanye  bw’imibereho yabo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]