sangiza abandi

#Kwita Izina 20: Pastore wakiniye PSG mu bazita izina abana b’ingagi

sangiza abandi

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine, Javier Pastore, wakiniye Paris Saint-Germain, ari mu bashyitsi bazitabira ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi, bizaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025 mu Kinigi.

Binyuze muri gahunda ya VISIT Rwanda, iki gikorwa kigirwamo uruhare na bamwe mu bayobozi bakomeye ndetse n’ibyamamare bitandukanye biturutse hirya no hino ku Isi.

Kuri iyi nshuro, hatangiye kumenyekana abazitabira uyu muhango ndetse bazanagira uruhare mu kwita izina, barimo uyu munya-Argentine w’imyaka 36, wakiniye amakipe nka Paris Saint Germain ifitanye ubufatanye n’u Rwanda, aho yayikiniye hagati ya 2011 na 2018.

Niho yavuye yerekeza mu ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyani yakiniye kugeza mu mwaka wa 2021, ariko kugeza ubu nta kipe afite akinira. yabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Algentine hagati ya 2010-2017 ayikinira amarushanwa arimo igikombe cy’isi cya 2010, Copa America n‘andi.

Uyu mukinnyi byatangajwe n’ikipe ya PSG yahozemo, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X  ko ari mu bazitabira, aho yagize iti “Ku nshuro ya 20, umuhango ngaruka mwaka wo kwita izina abana b’ingagi hamwe na Javier Pastore, uregereje”.

Mu butubwa bw’iyi kipe, batangaje ko uyu mukinnyi ari umwe mu bazita izina umwana w’ingagi ndetse ko mu rugendo rwe azasura u Rwanda rw’imisozi igihumbi ndetse akanagirana ibihe byiza n’abana bakiri bato bakina umupira w’amaguru. 
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira (Attacking Mieldfielder) yagiriye ibihe byza muri PSG, ayikinira imikino 186 anayitsindira ibitego 29

Ibi birori byo Kwita izina bigiye kuba ku nshuro ya 20, bizabera muri Pariki y’ibirunga iherereye mu Kinigi mu karere ka Musanze. Biteganyijwe ko kuri iyi nshuro abana b’ingagi 40 barimo 18 bavutse mu 2024 aribo bazahabwa amazina.

Abana b’ingagi bazitwa amazina harimo n’abavutse mu mwaka ushize wa 2024

Photos:

[fluentform id="3"]