Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse ndetse n’iby’ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara bihita byiyongera hashingiwe kuri iryo zamuka rya lisansi na Mazutu.
Byatangajwe n’ Urwego Ngenzuramikorere (RURA) mu itangazo rwashyize hanze ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026, rigaragaza ibiciro bishya by’ibikomika kuri peterori n’by’ingendo bivuguruye .
Ibiciro RURA yashyizeho bizakurikizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2026 saa 6:00 za mugitondo, bigaragaza ko igiciro cya lisansi cyiyongereye, kigera kuri 2,303 Frw kuri litiro, avuye ku 1,988 Frw kuri litiro.
Ni mu gihe Mazutu na yo yageze ku mafaranga 2,205 Frw kuri Litiro, avuye ku 1948 Frw kuri Litiro byariho mu kwezi gushize.
RURA yatangaje ko ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’isi.
Kubera iryo zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, RURA yavuguruye ibiciro fatizo by’ingendo rusange, aho umugenzi azajya yishyura 59.28 FRW ku kilometero mu Mujyi wa Kigali na 41.58 FRW ku kilometero mu Ntara.
Ibi biciro byo bizatangira gukurikizwa ku wa Mbere tariki ya 6 Mata 2026. RURA yibukije abaturarwanda guteganya neza ingendo zabo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.
“Abaturarwanda barasabwa gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.”
RURA yijeje gukomeza gukurikirana imigendekere y’isoko no kugenzura itangwa rya serivisi zinoze







