Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy'abantu bakora ubukwe bagapanga gukora ibintu bihenze ndetse rimwe na rimwe bagasesagura kandi hari ibyo bakara byiza kandi bigatwara amafaranga make.
Umukuru w'Igihugu yavuze ku mwana yareze akiri muto akajya amugira inama ariko ntazumve.
Yavuze ko uyu mwana yaje gukora akageza igihe cyo gushaka umugore ndetse amubaza icyo yamufasha muri ubwo bukwe atungurwa n'ibyo yamuhaye yari yanditse ku gapapuro amubwira ko ari byo ashaka gukora muri ubwo bukwe ndetse byari bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw.
"Yazanye agapapuro mbona ibintu bigeze hafi miliyoni 10 Frw. Ndabireba ndamubaza nti ubu nyaguhaye ibibazo byawe bijyanye n’ibi byaba bikemutse? Ati rwose".
Perezida Kagame yavuze ko uyu mwana yagize ikibazo cy'uko akunda gukurikirana cyane, kandi abaza utuntu twinshi.
Yagize ati "Nari namenye ko yagiye mu bantu benshi asaba imfashanyo zo kurongora. Kandi uwo mwanya akora muri Perezidansi, ubwo ni umuntu ukomeye.”
“Ndamubwira nti ko bambwiye ko mujya mu bantu mushakisha uko mukora ubukwe, ndamubwira nti ikibazo ndakigukemurira. Ubwo muri ayo harimo gukodesha ahantu h’igitangaza kugira ngo ubukwe buzahabere. Ibyo nta kibazo iyo ubishoboye. Ndamubwira nti ka nkukemurire ikibazo vuba na bwangu tutagiye muri byinshi, hari ibintu bimwe ngiye gukosora, njya kuri ya lisiti ngenda mvanamo ibintu bimwe.”
Umukuru w'Igihugu yavuze ko icya mbere yakuyemo ari ukuzajya muri hoteli ihenze kubera gukora ubukwe.
Ati “Keretse ari iyawe ufite amafaranga warayubatse. Ari iyawe rwose naba ngushimira nti ariko icyo ngiye gukora, hariya ku kazi aho nkorera muri Village Urugwiro, mfite ubusitani bwiza, icyo ndi bugukorere rero, nzakubakiramo ihema ryiza n’ibindi byiza. Ibyo uzakenera byose uzabihasanga, ndetse abashinzwe umutekano ndababwira bazemerere abantu bose ushaka kuzanamo binjire muri Perezidansi.”
Yavuze ko icya kabiri yamubwiye ari ikijyanye n’imyambaro, aho yamubwiye ko azajyana nawe mu rugendo, hanze nk’umukozi.
“Hanyuma hanze hariya nzakwishyurira ujye mu iduka ugure imyenda tugaruke. Ikindi kuri ibi bijyanye n’inzoga, hariho amafaranga menshi yo kwakira abantu. Ndamubwira nti mbese abantu ukeka bazaza mu bukwe bwawe bangana bate, ati ni nka 600, ndamubwira nti wari uziko muri 600 bazaza, ugasengera nk’uko, bamwe bazaba babaza ngo twaje mu bukwe bwa nde harya? Kuko abenshi bazaba bazanywe no kunywa cyangwa bazazinywa bibagirwe n’uwo baziye mu bukwe.”
“Ndamubwira nti rero, mu bintu ntazemera, ibindi byose nzabyemera, mu busitani ntabwo nzemera ko hazamamo inzoga. Tuzakora imitobe myiza myinshi, dukore ikawa n’icyayi na soda n'unwo numva atari ngombwa. Ibindi rero, aya mafaranga miliyoni 10 Frw, nzayaguha nyuma y’ubukwe, ntabwo nzayaguha mbere y’ubukwe. Nti kuko ndashaka ngo izi miliyoni 10 Frw warangije ubukwe, uzashake icyo uyakoresha cyubaka urwo rugo aho kugira ngo miliyoni 10 Frw abantu bazinywere uriya munsi zishire.