sangiza abandi

Loni n’amahanga byatereranye u Rwanda ubwo Jenoside yabaga: Chaloka Beyani

sangiza abandi

Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku byerekeye gukumira Jenoside, Chaloka Beyani, yashimangiye ko amahanga yatsinzwe kuko ntacyo yashoboye gukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyamara bari bafite amakuru.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku kurwanya jenoside yabaye kuri uyu wa 8 Mata 2026, Chaloka Beyani, yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, Loni n’indi miryango mpuzamahanga byatereranye u Rwanda ntibigire icyo bikora ku kuyihagarika.

Beyani yavuze ko mbere y’uko jenoside itangira kuba hari amakuru amahanga yari yabonye ko hari itegurwa ryayo mu Rwanda aho yatanze urugero ku magambo Leo Mugesera yatangaje ahamagarira abantu kwica Abatutsi ariko byose amahanga akabirenza ingohe.

Yavuze ko jenoside idashobora kuba leta itabigizemo uruhare kuko bifata umwanya mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa haba haboneka uburyo bwo kuyikumira itaraba.

Yagize ati “ Mu 1994 imiryango mpuzamahanga harimo n’Umuryango w’Abibumbye batereranye u Rwanda. Hari ibimenyetso rwose bigaragaza ko jenoside iba, hari amakuru yagiye ahabwa Loni, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’ibihugu bikomeye byashoboraga kuyihagarika byari bifite amakuru ariko n’ubwo bari babizi byose Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yarabaye”.

Yakomeje agira ati “ Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itarahagaritswe byagize ingaruka ku kuntu Loni yitwaye mu myaka 32 ishize, ni nayo mpamvu hashyizweho ibi biro nyobora bigamuje gukumira jenoside bihereye ku masomo twigiye mu kuba ntacto twakoze ngo duhagarike jenoside twibuka none”.

U Rwanda rwakunze kugaragza kenshi  ko Loni yirengagije nkana itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yamenyeshejwe ko hari umugambi wo gutsemba Abatutsi  wari umaze igihe utegurwa na leta yari iyobowe na Habyarina Juvenal ariko uyu Muryango w’Abibumbye ntugire icyo ukora kugeza umugambi ushyizwe mu bikorwa.

Umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres yasabye Isi yose kwigira ku makosa yabaye ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amahanga yose arebera avuga ko Isi yose ikwiye gukuramo amasomo.

Mu gihe cy’iminsi 100 gusa jenoside yamaze, mu Rwanda hishwe Abatutsi basaga miliyoni bazira uko bavutse amahanga yose arebera.

Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku byerekeye gukumira Jenoside, Chaloka Beyani, yavuze ko Loni n’amahanga byatereranye u Rwanda ubwo Jenoside yabaga

Photos:

[fluentform id="3"]