sangiza abandi

Lt Col Kabera yerekanye uruhare rw’abakora mu buzima mu mutekano w’igihugu

sangiza abandi

Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yaganiriye n’abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego zishamikiyeho, abagaragariza isano riri iri hagati y’umutekano w’igihugu, ubuzima rusange n’ubushobozi bw’igihugu bwo kwiyubaka.

Aba bayobozi n’abakozi bagera ku 120 bari mu mwiherero w’iminsi itanu, kuva tariki ya 15 – 19 Ukuboza 2025, uri kubera mu ishuri rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera.

Ni umwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka igihugu gifite ubuzima bwiza kandi gihamye: Amasomo yavuye mu mateka, ibyibanze by’ejo hazaza.”

Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera yaganirije abitabiriye iri torero, ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo rwo kwiyubaka no gushyiraho inzego z’ubuyobozi zihamye.

Yashimangiye ko ukudaheranwa kw’igihugu kudapimirwa gusa ku mbaraga za gisirikare, ahubwo bushingira no ku miyoborere myiza, inzego zikora neza, ndetse n’abaturage bafite ubuzima bwiza.

Ati “Umutekano w’ubuzima n’umutekano w’igihugu ntawabitandukanya. Ubushobozi bw’igihugu bwo kwirinda, gutahura no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bigira uruhare rukomeye mu ituze, umusaruro n’iterambere rirambye ryacyo.”

Lt Col Simon Kabera yakomeje ashimangira akamaro k’ubufatanye n’imikoranire ihamye yabaye hagati y’inzego zitandukanye mu guhangana n’ibibazo n’ibyorezo, agaragaza uburyo u Rwanda rwitwaye neza mu guhangana n’icyorezo cya Maburg.

Yabibukije kandi ko kuba igihugu igihugu gifite ubuzima bwiza kandi gihamye ari inshingano ya buri wese, by’umwihariko abakora mu rwego rw’ubuzima.

Ndetse ashimangira ko intambwe u Rwanda rumaze gutera igaragaza ubushobozi bwarwo bwo kwigira ku byabaye mu mateka, binyuze mu bufatanye, mu guhanga udushya no gutegura neza ejo hazaza.

Photos:

[fluentform id="3"]