sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yakiriye itsinda ryo muri UNHCR

sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Igikomangomakazi Marie Chantal, uri mu batangije ubukangurambaga bwo guteza imbere abakobwa n’abagore b’impunzi binyuze mu burezi no kububakira ubushobozi.

Igikomangomakazi Marie Chantal n’itsinda ayoboye bari kumwe n’abayobozi b’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi mu Rwanda (UNHCR) ubwo bakirwaga ku Cyicaro cya Imbuto Foundation.

Ibiganiro byabo byibanze ku buryo bukoreshwa na Imbuto Foundation mu kwagura serivisi z’ubuzima n’amakuru ajyanye na zo, uburezi ndetse no guteza imbere impano z’abato .

Imbuto Foundation n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) basanzwe bafatanya mu bikorwa bitandukanye  .

Bafatanya mu bikorwa byo kurwanya imirire mibi no gushyiraho uburyo bwo kwita ku bana bato (ECD Centres) mu nkambi z’impunzi, binyuze muri gahunda za Imbuto Foundation zibanda ku muryango .

Imbuto Foundation, isanzwe yibanda ku burezi, ubuzima, n’iterambere ry’urubyiruko, ikoresha ubufatanye na UNHCR nk’umufatanyabikorwa mukuru mu gufasha impunzi kubona serivisi z’ibanze n’ejo hazaza heza.

Photos:

[fluentform id="3"]