Umukecuru Mukanemeye Madeleine, uzwi cyane ku izina rya Maman Mukura, umwe mu bafana b’ibihe byose b’ikipe ya Mukura Victory Sports yitabye Imana.
Maman Mukura yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Mukura VS mu itangazo bashyize ahagaragara kuri iki cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025.
Itangazo rigira riti “Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bubabajwe no kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko Mukanemeye Madeleine uzwi nka Maman Mukura yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.”
Mukanemeye yari azwi cyane ku bw’urukundo rudasanzwe yakundaga umupira w’amaguru, akaba atahwemaga kugaragara ku bibuga bitandukanye aherekeje ikipe ya Mukura VS.
Uretse iyi kipe, Mukanemeye yakundaga cyane ikipe y’igihugu y’Amavubi aho yakundaga kuyigaragariza amarangamutima mu buryo budasanzwe.
Mukanemeye apfuye afite imyaka 103 kuko yavutse mu mwaka w’1922, avukira mu Murenge wa Save, Akagari ka Munazi, mu Karere ka Gisagara, ari umuhererezi mu bana umunani.
Mu biganiro yagiye agirana n’ibitangazamakuru yavuze ko yakuze akunda ruhago, ndetse yajyaga ajya gukinana n’abana b’abasore, ari nako adasiba ku bibuga ahabereye umupira.
Yavuze ko yatangiye kujya kureba umupira afite imyaka 15 icyo gihe yari atuye mu cyahoze ari Gitarama akajya kuwureba I Nyanza aho yahuriraga n’Umwami Rudahigwa na we yaje kuwureba.
Mukanemeye yatangiye gufana ikipe ya Mukura VS mu 1963, kugeza n’uyu munsi yari umufana w’akadosohoka udashobora gusiba umukino wayo.
Mu buzima bwe bwite, Mukanemeye yize amashuri agarukira mu mwaka wa gatatu, akomereza mu kazi ko gutekera ababikira i Kibeho. Yaje gushaka ku myaka 43 ariko ntiyigera abyara umwana.









