sangiza abandi

Marines FC yongeye kureba Al Hilal SC mu maso ku nshuro ya kabiri zihura

sangiza abandi

Ikipe ya Marines FC yabonye inota rimwe ry’ingenzi nyuma yo kugwa miswi na Al Hilal SC mu mukino w’umunsi wa 26 wa Rwanda Premier League.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 06 Mata 2026 ni bwo ikipe ya Al Hilal SC yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa Rwanda Premier League, wabereye kuri Kigali Pelé  Stadium 

Uyu mukino wagiye kuba Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 54 ndetse imaze imikino itatu ya Shampiyona ikurikirana itsinda kandi yasuye irimo uwo yatsinze Bugesera FC, uwa Rutsiro FC ndetse n’Amagaju FC.

Bitunguranye umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves yari yabanje ku ntebe y’abasimbura Mbonyumwami Taiba rutahizamu w’iyi kipe uri no mu bafite ibitego byinshi muri Rwanda Premier League, ni mu gihe umutoza wa Al Hilal SC, Laurentiu Aurelian Reghecampf yari yabanjemo abakinnyi be bamaze kumenyera Shampiyona y’icyiro cya mbere mu Rwanda barimo kapiteni w’iyi kipe Yousif Yagub Mohamed Abderlhman, rutahizamu Emmanuel Flomo, El Hadji Madicke Kane, Ahmed Salem, n’abandi benshi.

Abafana batandatu ba Al Hilal SC batangiye umukino batera ingabo mu bitugu abakinnyi babo maze hakiri kare cyane ku munota wa 7, iyi kipe yaje kubona koruneli Petrus Aprocius  ayitera neza ku mutwe wa Adil Eldin Salah ariko umupira waganaga mu izamu Rugirayabo Hassan awukuramo.

Ku munota wa 9 w’umukino rutahizamu akaba na kapiteni wa Al Hial SC, Yousif Yagub Mohamed Abderlhman yakiriye umupira ari inyuma y’urubuga rw’amahina acenga myugariro wa Marines FC ariko ateye ishoti n’ukuguru kw’ibumoso umupira unyura ku ruhande gato rw’izamu rya Marines FC.

Ku munota wa 21 Marines FC yabonye uburyo bwiza bw’igitego ku mupira Mubarak Nizeyimana yahawe na Rugirayabo Hassan, imbere y’izamu ariko ntiyabasha kwihuta no awukine awuteye ba myugariro ba Al Hilal SC bawushyira muri koruneli.

Ku munota wa 26 Marines FC yari yakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu rya Al Hilal SC, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mubarak Nizeyimana wakiriye umupira mwiza cyane utunganyijwe na Ndombe Menayame maze ahita anyeganyeza inshundura, Marines FC iba ifunguye amazamu

Ntabwo Marines FC yagize umwanya muremure wo kwishimira iki gitego kuko, ku munota wa 30 Al Hilal SC  yishyuye igitego yari yatsinzwe ku burangare bwa  Ndombe Menayame wa Marines FC watindanye umupira ari mu rubuga rw’amahina rw’ikipe ye birangira umupira wifatiwe na rutahizamu Emmanuel Flomo wa Al Hilal SC wahise atera ishoti riremereye umupira uruhukira mu rushundura.

Igice cya mbere cyongeweho iminota itatu itigeze igira icyo ihindura maze umusifuzi Rulisa Patience yohereza abakinnyi b’amakipe yombi mu kiruhuko cy’igice cya mbere

Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu ku ruhande rwa Marines FC maze ku munota wa 46 ibona uburyo bw’igitego, ku mupira Usabimana Olivier yahawe asigaranye  n’umuzamu Mustafa Mohamed atinda gutera birangira umupira ba myugariro ba Al Hilal SC bawushyize muri koruneli

Ku munota wa 57 umutoza wa Al Hilal SC, Laurentiu Aurelian Reghecampf, yakoze impinduka   maze Emmanuel Flomo, Eldin Adil  Salah na kapiteni Yousif Yagub Mohamed Abderlhman, baha  umwanya  Youssouf Kabore, Gussouma Fofana, ndetse na Kindness Cole

Nyuma y’umwanya muto , ku munota wa 60 Rwasamanzi Yves utoza Marines FC na we yahise akora impinduka maze , Nyarugabo Moise ndetse  na Mbonyumwami Taiba  binjiramo basimbuye Usabimana Olivier na Ishimwe Kevin

Ku munota wa 70 Nizeyimana Mubarak wa Marines FC yacomekewe umupira mwiza asigara ari wenyine n’umuzamu Mustafa ariko ateye umupira awunyuza ku ruhande gato rw’izamu.

Uyu yahise asimbuzwa byihuse ku munota wa 71 aho yasimbuwe na Bizimana Yanick winjiyemo agiye kongera ingufu mu busatirizi

Ku munota wa 75 umutoza wa Al Hilal SC, Laurentiu Aurelian Reghecampf yakoze izindi mpinduka maze Ahmed  Salem na Sunday Damilare baha  umwanya Akire Temple ndetse na Mazin Fadul

Ku munota wa 77 Marines FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Rugirayabo Hassan yahinduye ari ku ruhande rw’iburyo rwa Marines FC Mbonyumwami Taiba ashyizeho umutwe umuzamu Mustafa wa Al Hilal SC awushyira muri koruneli.

Marines FC yari  isumbirije Al Hilal SC muri iyo minota yongeye kubona uburyo bwiza bw’igitego,  ku munota wa 81 aho Nyarugabo Moise yazamukanye umupira ari kumwe na Mbonyumwami Taiba ariko atinda kuwutanga birangira ba myugariro ba Al Hilal SC bawushyize muri koruneli.

Ku munota wa 86  umutoza Rwasamanzi Yves wa Marines FC yongeye gukora impinduka aho Sultani Bobo yahaye umwanya Hashim Niyonkuru

Ku munota wa 87 Al Hilal SC yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri, ku ishoti riremereye cyane  Kindness Cole yateye n’akaguru k’ibumoso, ariko  umuzamu wa Marines FC Irambona Vally awukuramo  ugarukira Petrus Aprocius wahise asongamo ariko biba iby’ubusa uyu muzamu awusubiza  muri koruneli

Umukino wongeweho iminota itanu yagaragayemo ihangana rikomeye ku mpande zombi, ndetse muri iyo minota  kapiteni wa Al Hilal SC,  Ousmane Diouf  yeretswe ikarita y’umutuku nyuma y’uko atutse umusifuzi Rulisa Patience akoresheje urutoki rwa musumba zose.

Umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego kimwe kuri kimwe, Marines FC iba ikipe ya mbere muri Rwanda Premier League yabashije kwihagararaho mu mikino ibiri yakinnye na Al Hilal SC, kuko haba mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura aya makipe yombi yaguye miswi.

Al Hilal SC nyuma yo kunganya uyu mukino yagumye ku mwanya wa mbere imaze igihe nta kipe bawurwanira, ni mu gihe Marines FC yahise ijya ku mwanya wa munani aho ifite amanota 37 inganya na Bugesera FC ariko ikayirusha ibitego izigamye,4, ni mu gihe Bugesera FC izigamye ibitego bitatu.

Amafoto yaranze umukino

Photos:

[fluentform id="3"]