sangiza abandi

Meddy yahishuye intambara yabanyemo n’umugore we atarakizwa

sangiza abandi

Meddy uri mu bahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko akaba aherutse kwakira agakiza, yagarutse ku bihe bigoye yanyuzemo n’umugore we, ubwo yari atarahinduka ngo akizwe.

Ibi Meddy yabigarutseho mu gice cy’ubuhamya ubwo yari mu giterane yatumiwemo mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ku wa 29 Nzeri 2024. 

Meddy yahishuye ko yigeze kubaho mu ntambara n’uwari umukunzi we uyu munsi wabaye umugore we.

Ni intambara Meddy yahishuye ko zakuruwe n’uko umukunzi we yasanze ari umuhanzi ukomeye ndetse ufite abakunzi benshi barimo n’abakobwa bifuzaga kumwegera igihe cyose.

Ati “Mpuye n’umugore wanjye nagerageje kumwereka ko ndi umusore mwiza utagoye, nari umuntu wamamaye iwacu ariko ntabyo yari azi, abimenye rero hatangiye kuzamo utubazo. Ugiye mu gitaramo ufite umugore akabona buri mukobwa ashaka kukwegera, bimutera umutekano muke.”

Yongeyeho ati “Umubano wacu wahise utangira kuzamo agatotsi, buri wese yibaza icyo yakora ngo anezeze undi, hatangira kuzamo intambara za hato na hato, nari naratakaye, ndacanganyukirwa kuko ntari mfite icyerekezo, ibintu bitangira kujya ahabi.”

Muri ibyo bibazo byose, amasengesho yaje gufasha Meddy kubona inzira y’ibisubizo yifuzaga.

Ati “Nafashe Bibiliya soma Ijambo ry’lmana mu cyumba cyanjye kuko numvaga byandenze, nazi icyo nshaka, ntazi uwo ndiwe. Namaze umwaka mu cyumba cyanjye nsenga. Numvaga ko umunsi umwe Imana izaza ikanyiyereka ariko siko byagenze. Ndimo nsenga umwuka wanjye watewe imbaraga ntangira guhinduka ntarabimenya.”

Meddy wavuze ko yabanaga n’umukunzi we mbere y’uko bakora ubukwe, nyuma yo kwakira agakiza yamusabye ko baba bahagaritse kubana bakabanza bagahana isezerano imbere y’lmana.

Ati “Nari naratangiye kubana n’umukunzi wanjye, mubwira ko bitakunda ko dukomeza kubana, ‘tugomba kubanza gushakana mbere y’uko tubana'”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]