Ikawa ni ikinyobwa kimaze kwamamara cyane ku isi hose, kandi abantu benshi ntibashobora gutangira umunsi batayinyoye. Mu Rwanda no mu bindi bihugu, ikawa ifatwa nk’igice cy’umuco n’ubuzima bwa buri munsi. Nubwo ikunzwe cyane, hari impamvu zitandukanye zituma abantu bayinywa, ndetse hakaba n’impaka ku ngaruka zayo ku buzima.
Icya mbere, ikawa ifite akamaro kanini ku mubiri w’umuntu.Tifashishije urubuga rwa https://www.ramsayhealth.co.uk/ ndetse na https://umutihealth.com/ ubushakashatsi bugaragaza ko ikawa irimo ikinyabutabire cyitwa kafeyine (caffeine) gifasha ubwonko gukanguka no gukora neza. Iyo umuntu anyoye ikawa, yumva afite imbaraga nyinshi, akagira ubushake bwo gukora kandi ntiyumve umunaniro vuba. Ni yo mpamvu abanyeshuri n’abakozi benshi bayinywa kugira ngo ibafashe kwiga no gukora akazi kabo neza.
Ikawa kandi ishobora gufasha mu kwirinda zimwe mu ndwara. Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kunywa ikawa mu rugero bishobora kugabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, indwara z’umutima ndetse n’indwara zimwe na zimwe zifata ubwonko. Ikindi kandi, ikawa irimo n’ibinyabutabire birwanya indwara (antioxidants) bifasha umubiri kurinda uturemangingo kwangirika.
Ku rundi ruhande ariko, kunywa ikawa si byiza kuri buri wese kandi si byiza iyo irengeje urugero. Umuntu unywa ikawa nyinshi ashobora guhura n’ibibazo byo kudasinzira, cyane cyane iyo ayinyoye nimugoroba cyangwa nijoro. Ibi bishobora gutuma umuntu aruhuka nabi, bigatuma ku munsi ukurikiyeho yumva ananiwe kurushaho.
Nanone, kafeyine ishobora gutuma umutima utera vuba cyangwa umuntu akumva afite ubwoba n’ihungabana (stress), cyane cyane ku bantu bayifitiye ubwumvane bukabije. Hari n’abashobora kuyisanzuraho ku buryo batabasha gukora neza batayinyoye, bikaba byabateza ikibazo cyo kuyireka.
Ikindi kibi ni uko kunywa ikawa nyinshi bishobora kugira ingaruka ku gifu, nko kugira aside nyinshi mu gifu (acidity) cyangwa kuribwa mu nda. Ku bagore batwite, kunywa ikawa nyinshi bishobora kugira ingaruka ku mwana, bityo bakaba bagirwa inama yo kuyigabanya cyane cyangwa kuyireka.
Mu gusoza ikawa ni ikinyobwa gifite akamaro kanini iyo gikoreshejwe neza kandi mu rugero. Ifasha umubiri n’ubwonko gukora neza, ariko ishobora no guteza ibibazo iyo inyowe nabi cyangwa irengeje urugero. Ni ngombwa ko buri muntu amenya uko umubiri we witwara kuri kawa, agafata ingano imubereye kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza.







