Abantu bakunze kwibaza ngo ‘Ese bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu bagenerwa ibingana iki n’amategeko bibafasha mu gukora akazi kabo neza, bahembwa amafaranga angahe, ni bande bahabwa imodoka n’ibindi!
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali agenerwa na Leta kugirango yuzuze neza inshingano z’akazi nta kirogoya ibayeho.
Ibyo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali agenerwa n’amategeko bigenwa n’ Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 iri teka rikaba rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, Iri teka rikaba ryarasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y’Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara.
Iby’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ni ibi:
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ahabwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2,434,613 Frw, buri kwezi.
Uyu muyobozi agenerwa kandi amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi 400.000 Frw, buri kwezi.
Agenerwa kandi amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi buri kwezi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.000 Frw
Mayor w’Umujyi wa Kigali ahabwa kandi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.000 Frw, buri kwezi y’itumanaho rya telefoni, fagisi na interineti byo mu biro.
Agenerwa kandi amafaranga ibihumbi 40.000 Frw buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa.
Agahabwa amafaranga ibihumbi 150.000 Frw buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa.
Ahabwa kandi uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose bibaye ngombwa.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ahabwa kandi amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni 5.000.000 Frw, aya mafaranga ahabwa buri wese iyo atangiye imirimo.
Usibye amafaranga atangwa buri kwezi andi mafaranga asigaye atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.






