sangiza abandi

Meteo Rwanda yasobanuye impamvu mu Muhindo hateganyijwe imvura nyinshi isaba abaturage gukaza ingamba

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyateguje imvura nyinshi ishobora kugwa mu gihe cy’Umuhindo isaba Abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda ibiza.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yasobanuye ko imvura nyinshi iteganyijwe kuzagwa izaterwa n’ubushyuhe bukomeje kuzamuka buturuka mu nyanja ngari ya Pacifique butuma habaho ibihe bya El Nino.

Yagize ati “ Kuva muri Gicurasi hari ibipimo ku rwego rw’Isi byagaragazaga ukwiyongera k’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari ya Pacifique. Ibyo bipimo iyo biri kuzamuka bitera ikinyabihe cyitwa El Nino kigaragaza ko igipimo cy’ubushyuhe gikomeje kuzamuka kandi bugira ingaruka ku migwire y’imvura.”

El Nino ni igihe ubushyuhe bwo mu nyanjya ngari ariyo Equatorial Pacific buba bwiyongereye bigatuma hagwa imvura nyinshi mu Karere u Rwanda ruherereyemo

Gahigi yavuze ko ibi bihe bigira ingaruka mu bice btandukanye by’isi aho hari ahaboneka imvura nyinshi hakaba n’ahandi ibura.

Yagize ati “ Mu gice u Rwanda ruherereyo mu bihe bya El Nino ubusanzwe ibipimo by’imvura birazamuka mu hakagwa imvura nyinshi. Mu mpera za Nyakanga dutangaza itaganya rya Kanama ryagaragaje ko ubushyuhe buzaba buri hejuru gato y’ubusanzwe buboneka muri Kanama”.

Yavuze ko nubwo hakiri ibihe by’impeshyi ariko hateganyijwe ko mu gihe ibihe by’imvura y’umuhindo bizaba bitangiye hashobora kuzagwa imvura nyinshi iruta isanzwe igwa muri icyo gihe.

Meteo Rwanda yasabye Abaturarwanda gukaza ingamba mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora guterwa n’ibiza bituruka ku mvura nyinshi.

Yasabye kandi abfite ibikorwa bishobora kwangizwa n’imvura nk’ubwubatsi n’ibindi kwitegura hakiri kare kugira ngo imvura izagwe iyo mirimo yose yararangiye ku buryo ntabibazo bizaba.

Ufite ibikoresho cyangwa umusaruro bishobora kwangizwa n’imvura, ashobora guteganya uburyo bubone3ye bwo kubibungabunga cyangwa agashaka aho azabibika igihe imvura izaba itangiye kugwa.

Imibare igaragaza ko ko kuva mu 2022 kugera mu 2026, ibiza byahitanye abantu 899, bikomeretsa abagera ku 1800 byangiza n’imyaka yari ihinze ku buso bwa hegitari 7000.

Meteo Rwanda yasobanuye impamvu mu Muhindo hateganyijwe imvura nyinshi isaba abaturage gukaza ingamba

Photos:

[fluentform id="3"]