sangiza abandi

Meya w’Akarere ka Nyagatare yasezeye

sangiza abandi

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare yemeje ko uwari Umuyobozi w’aka Karere Gasana K. Stephen, yamaze gusezera kuri izo nshingano.

Amakuru avuga yasezeye kugira ngo azabashe kuzuza neza izindi nshingano nshya aherutse guhabwa zo kuba Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi.

Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere Wilson Kabagamba, yatangaje ko mu minsi micye iri imbere aka Karere kaza guhabwa umuyobozi w’agateganyo uzakomeza gukorana n’abagize Komite nyobozi basigaye kugeza amatora abaye.

Gasana K Stephen yahawe kungiriza Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ambasaderi Bazivamo Christophe.

Gasana Stephen yari agiye kumara imyaka itanu ayobora akarere ka Nyagatare kuko yatowe mu Ugushingo 2021.

Yakoze mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse akagirirwa ikizere.

Uyu mugabo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza y’u Rwanda mu mategeko.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]