Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko igiye kujya ikorana n’abagoronome bigenga muri gahunda z’ubuhinzi kugira ngo bafashe abahinga mu byanya binini n’abahinzi muri rusange kongera umusaruro.
Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Dr. Telesphore Ndabamenye, yabwiye RBA ko hari amavugururwa arimo gukorwa kugirango urwego rw’ ubuhinzi n’ubworozi rugere ku cyerekezo igihugu gifite cyo kongera umusaruro ku gipimo cya 50%, kandi buri mwaka hakazajya habaho izamuka rya 6%.
Ni gahunda avuga ko abagoronone bazagiramo uruhare, aho bazajya bakorana n’abahinzi n’aborozi hagamijwe kongera umusaruro, kugirango babashe guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko.
Ati “Turabikora mu bworozi, tubikore no mu buhinzi kugirango bage begera ba bahinzi mu byanya binini babafashe kuzamura umusaruro.”
Rushirabwoba Aimable umwe ma bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Kamirabagenzi cyo mu karere ka Gasabo n’icya Nyarufunzo muri Nyarugenge, avuga ko bahora bifuza kongera ubumenyi bafite mu byo bahinga kuko hari ibyo baba batazi bakwiye gufashwa n’ubifitemo ubumenyi wabyize.
Ati” Nkatwe abashoramari, bariya ba Leta [abagoronone] ntibatugeraho mu buryo bukwiye, usanga bafite inshingano nyinshi.”
Abaturage bagaragaza ko iyo imyaka ititaweho bituma ibura, ibi bigendana no kwiyongera kw’ibiciro ku isoko, ariyo mpamvu hari gushakwa icyakorwa kugirango ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi bigabanuka.
Ati ” Imtumbati irahenze. Turayigura 1000 kandi twayiguraga kuri 500.”
Uretse aba hari n’abandi bagaragaza ko ibiciro ku isoko ry’ibiribwa byiyongereye harimo n’ibyikubye kabiri birimo n’ibirayi.






2 Responses
Uyu mushinga wo kwegereza abahinzi abatekinisiye babafasha ku masite ni mwiza cyane gusa hazanozwa,uburyo bw’imikorere n’imikoranire n’abagronome basanzwe kugirango hatazavuka ikibazo kubahabwa serivise z’ubuhinzi bikaba akajagari.
Igitekerezo ni cyiza✓
Ntekereza ko hataba ibibazo kuko bakwiye kuba buzuzanya.