Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko Banki y’Isi yabaye umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere uburezi, aho hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri birenga 11,000 hirya no hino mu gihugu, byafashije mu kugabanya ubucucike mu mashuri yo mu byaro.
Iyi gahunda izwi nka ‘Quality Basic Education for Human Capital Development Project’, igamije kongera ireme ry’uburezi, guteza imbere ubushobozi bw’abarezi, gufasha abanyeshuri gukomeza kwiga, no gushyiraho ahantu hizewe kandi hanini ho kwigira.
Binyuze muri uyu mushinga watangijwe na Minisiteri y’Uburezi, uterwa inkunga na Banki y’Isi, hubatswa ibyumba by’amashuri birenga 11,000 n’ubwiherero 14,680 mu gihugu hose, bifasha kugabanya ubucucike mu mashuri no korohereza abanyeshuri kugerwaho n’uburezi, cyane cyane mu bice by’icyaro.
Si ibi gusa kuko hubatswe amashuri 13 y’icyitegererezo (Model Schools), aya mashuri yamaze kuzura kandi arakora neza ndetse hakaba n’andi atatu ari mu cyiciro cya nyuma cyo kubakwa no kurangiza ibikorwa.
MINEDUC ivuga ko iyi gahunda yatangiye mu 2019, imaze kugerwaho ku kigero cya 98%, bigaragaza ko intego yo gutanga ibyumba by’amashuri ku bigo byari biteganyijwe iri mu nzira nziza.
Umuhoza Divine, umwarimu muri GS Mayange A mu Bugesera, yavuze ko nka laboratwari za mudasobwa zubatswe muri uyu mushinga, ziri gufasha abanyeshuri guhanga udushya no kwiga ikoranabuhanga.
Ati: “Ibi ni byo amashuri akwiye gukora; kuba ahantu heza ho kwigisha no kwiga bigezweho kandi bishimishije.”
Kamugisha Yvan, umunyeshuri muri TTC de la Salle Byumba, nawe avuga ko mbere hari abanyeshuri 65 mu ishuri rimwe bikagoraga gukurikira ariko ubu byaborohereje kwiga.
Mu rwego rwo gukomeza kunoza uburezi, amashuri 16 y’abarimu (Teacher Training Colleges – TTCs) yaratoranyijwe kugira ngo avugururwe hagamijwe kongera ireme ry’amashuri y’abarimu n’ibikorwaremezo byayo.
Kugeza ubu muri yo amashuri icyenda yamaze kuvugururwa burundu kandi afite ibikoresho byose, mu gihe andi arindwi akiri mo kubakwa no gushyirwamo ibikoresho.
MINEDUC igaragaza ko inkuta zifata ubutaka zubatswe ku mashuri 621, kugira ngo zirinde ibyago bituruka ku biza, zinafashe mu kuramba kw’inyubako, ibi byamaze gukorwa ku kigero cya 100%.
MINEDUC ivuga ko izi ntambwe zigaragaza uburyo igihugu kiri gushyira imbere ireme ry’uburezi, gukomeza imyigire y’abanyeshuri no guteza imbere ubushobozi bw’abarezi.






