Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y’Uburezi, Hashakineza Jean Claude, yasobanuye ko amashuri y’ikitegererezo (Model Schools) afite isano n’amashuri Nderabarezi, kuko akorana nayo mu gufasha abanyeshuri biga uburezi kwimenyereza neza uwo mwuga.
Ni ibyo yagarutseho ubwo Minisiteri y’Uburezi yasuraga ishuri ry’ikitegererezo rya Rukara Model school, riherereye mu Karere ka Kayonza.
Ni igikorwa kigamije gusura no kugaragaza impinduka zazanywe n’ivugurura ry’uburezi no kongerera amashuri ubushobozi, hagamijwe gushimangira ireme ry’uburezi, rishingiye ku musaruro w’ibikoresho n’ibikorwaremeza bishyirwa ku mashuri.
Hashakineza yasobanuye ko amashuri y’ikitegererezo ayo bita ‘Model Schools’, ari amashuri Leta yubatse nk’urugero rw’uko ishuri ryujuje ibisabwa rigomba kuba rimeze.
Iri shuri rya Rukara Model riteye imbere mu buryo bw’inyubako nziza z’ibyumba by’amashuri, amashuri agezweho (Smart Classrooms), inzu z’ubushakashatsi (Laboratories), inzu ifatirwamo amafunguro n’ibindi.
Rifite kandi ibikoresho by’ikoranabuhanga bihagije kandi bigezweho, aho amashuri yose kuva mu mashuri abanza kugera ku yisumbuye arimo ‘projectors’ zifashishwa n’abarimo, aho kwandika ku bibaho.
Rukara Model School kandi ihana imbibi na Koreji y’Uburezi ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami riri i Rukara, aho abanyeshuri biga uburezi baza kwimenyereza no gukora imyitozo bakoresheje ibikorwaremezo n’ibikoresho bigezweho.
Hashakineza Jean Claude yavuze ko iri terambere ry’amashuri y’ikitegererezo rifitanye isano n’amashuri Nderabarezi (TTCs), kuko abanyeshuri bimenyereza umwuga bayifashisha kubera ko afite ibikoresho bihagije kandi bigezweho.
Ati “Iri shuri kimwe n’andi y’icyitegererezo afitanye isano n’ay’Inderabarezi, kuko buri shuri rigira ishuri abana bigamo bakoreramo kwimenyereza.”
Umuyobozi w’Ishuri ry’ikitegererezo rya Rukara Model, Dr Barnabas Muyengwa, yavuze ko iri shuri riri ku rwego rwo kurebererwaho n’andi mashuri ku bijyanye n’iterambere rifite by’umwihariko mu bikoresho bigezweho.
Ati: “Bakoresha ibyumba by’ubushakatsi byacu hano. Twifuza ko amashuri duturanye yakungukira ku byo dufite.”
Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara, Kagaba Emmanuel, nawe avuga ko hari byinshi bungukira kuri iri shuri kuko rifite ibikoresho bigezweho byafasha abiga uburezi kwihugura.
Ati “Iki kigo kidufitiye akamaro cyane kuko muri laboratwari niho ducurira ubumenyi, umunyeshuri akajya asohoka afite rya reme.”
Iri shuri ryubatswe ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi na Banki y’Isi, ryujuje ibisabwa byose amashuri agomba kuba afite kandi bifasha abanyeshuri uhereye ku bana.
Ku nshuro ya mbere iri shuri ryari rigize abakandida b’Ibizamini bya Leta, mu mwakaa ushize wa 2023-2024, ryatsindishize umunyeshuri ku rwego rw’igihugu mu mashuri abanza, ndetse muri rusange bose baratsinda.
Kugeza ubu rigarukira mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, rikaba rifite abanyeshuri barenga 900, guhera mu mashuri y’incuke, abanza, n’ayisumbuye.











