Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yongeye kwibutsa Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose uko bakwiye kwitwararika muri ibi bihe by’imvura irimo inkuba mu rwego rwo kwirinda ibyago bituruka ku kutitwararika harimo no kubura ubuzima.
MINEMA yasabye abantu bose ko muri ibi bihe by’imvura irimo inkuba bakwiye kongera kwigengesera bagakurikiza amabwiriza n’inama bagirwa n’inzego zitandukanye k’uburyo bakwiye kwitwara.
MINEMA yibukije abantu ko ibyo bakwiye kwitaho muri ibi bihe harimo kwirinda kwinyagiza ukihutira kugama mu nzu iri hafi yawe kandi ukirinda kugama munsi y’ibiti, iminara y’itumananaho cyangwa kwegera inzitiro z’ibyuma.
Yasabye abantu kandi kwirinda kureka amazi no kudakora indi mirimo iyari yo yose hanze mu mvura irimo inkuba, ukirinda gukoresha telefone kandi ukibuka gucomokora ibikoresho bikoresha amashanyarazi.
Mu cyumweru gishize nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2026, hazagwa imvura nyinshi ugereranyije n’iyari isanzwe igwa muri icyo gihe.
Meteo Rwanda yatangaje ko mu mpera za Gashyantare kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri icyo gihe.
Dukomeze twibukiranye. Ibihe by’imvura, haba inkuba zitwara ubuzima zigateza ibihombo byinshi iyo hatabayeho kwitwararika. Twubahirize amabwiriza akurikira #DukumireIbiza pic.twitter.com/gvnv8s7fK9
— Ministry in charge of Emergency Management (@RwandaEmergency) February 24, 2026





