sangiza abandi

MINIJUST irateganya gusuzuma imiburanishirize y’imanza z’abana

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje  ko iteganya gusuzuma imiburanishirize y’imanza z’abana hagamijwe ko babona ubutabera buboneye.

Ibi byagarutsweho ubwo Minisiteri y’Ubutabera yagiranaga ibiganiro n’ Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside , ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.

Abadepite bagaragaje zimwe mu mbogamizi z’uko imanza z’abana ziburanishijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ari imbogamizi kuko zituma umwana atisanzura mu gihe aburana.

Umwe mu Badepite yagize ati ” Ndagira ngo ngaruke ku kibazo cy’abana batunganirwa uko bikwiye, ni ikibazo kigaruka muri raporo za buri mwaka. Ndagira ngo numve Minisiteri mu nshingano zayo,ifatanyije n’ishyirahamwe ry’abavoka, idakwiriye gushyiraho sisiteme zo gukurikira abunganizi , uburyo bunganira abana kuko akenshi usanga badafatanya gutegura imyanzuro, rimwe na rimwe bakunganirwa mu rukiko, batabonye umwanya wo kuganira . Numvaga ku bufatanye n’izindi nzego hari hakwiye gushyirwaho urwego rwo kubikurikirana. “

Undi nawe ati ” Kujya imbere y’umucamanza wambaye imyambaro udasanzwe ubona, bitera ubwoba. Bikaba byatera ubwoba kurushaho umwana .Ariko nanone iyo wunganiwe. Buriya buryo abana bashobora kuburana mu buryo bw’ikoranabuhanga,buriya buteye ubwoba ku mwana , noneho usanga buriya buryo budakwiye gushyikirwa cyangwa nta buryo bwatuma umwana yafashwa akaburana mu buryo bw’imbona nkubone.”

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko bateganya gusuma ibijyanye n’uburyo imiburanishirize y’imanza z’abana mu nama izahuza abari mu nzego z’ubutabera , ikazaba ku wa 15 Werurwe 2026.

Yongeyeho ko muri iyo nama hazasuzumwa ibibazo bitandukanye bibangamira imiburanishirize y’imanza zirimo n’iz’abana.

Ati ” N’ ibi byo kubaranisha imanza z’abana mu buryo bw’ikoranabuhanga bizasuzumwa , iyi nama izadufasha gufata ibyemezo byinshi . “

Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Ruberwa Bonaventure, aherutse kubwira Abadepite ko hakwiye kujyaho urugereko rwihariye rwo kuburanisha Abana kuko imiburanishirize y’imanza zabo zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no mu buryo bw’imbonankubone bukirimo imbogamizi.

Zimwe mu mbogamizi yagaragaje yavuze ko nko kuburana imanza hakoreshejwe ikoranabuhanga usanga abana barangara, bakirebera amashusho kuruta kwita ku miburanishirize y’urubanza.

Ikindi nuko usanga muri icyo gihe basa n’abarangaye kuko aba ari kure y’umucamanza umuburanisha.

Uretse kuba barangara ngo usanga abana bavunika cyane igihe bagiye kuburana mu rukiko rwagenewe kubaburanisha.

Ruberwa yavuze ko kuba abana bose baburanishirizwa mu rugeroko rw’abana n’umuryango nabyo ari imbogamizi ku butabera bwabo kuko urwo rukiko ruba ruburanisha n’izindi manza mbonezamubano na nshinjabyaha bigatuma dosiye zabo zitagerwaho mu buryo bwihuse.

Ati“Umwana uri kugororerwa Nyagatare iyo agiye kuburana Ngoma, Rusizi, Muhanga n’ahandi usanga agezeyo yamaze kunanirwa ndetse ugasanga yinjiye mu rubanza yamaze kumva adashaka kuburana agafashwa n’umwunganizi gusa mu gihe nawe hari ibyo ashobora kwivugira.”

Ruberwa yavuze ko harimo kurebwa uburyo hashyiraho urugereko rwihariye kandi rugashyirwa Nyagatare aho bagororerwa kugira ngo imiburanishirize y’imanza zabo iborohere.

Ruberwa yavuze ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga kwa 2024- kugeza mu Ukuboza 2024 ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 680 ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo abana.

Muri izo Dosiye izaregewe inkiko ni 306, hashyingurwa dosiye 373 by’agateganyo, izo manza zikaba zarakemuwe hakoreshejwe ubundi buryo bwo gukemura ibibazo bidaciye mu nkiko.

Photos:

[fluentform id="3"]