sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe asanga Afurika ikwiye kwishakira ibisubizo by’umutekano wayo

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko hakenewe imikoranire myiza hagati y’ibihugu bya Afurika, mu rwego rwo kugabanya ingaruka zo kwivanga kw’amahanga.

Yabitangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026, mu butumwa yatangiye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku Mutekano w’Igihugu, yabereye mu Ishuri rya Gisirikare i Gako.

Iyi nama ngarukamwaka ifasha abanyeshuri gusobanukirwa ibibazo by’umutekano Afurika ihanganye na byo no kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu guhangana n’ibikomeye.

Minisitiri Nduhungirehe, yashimangiye ko kwivanga kw’amahanga kenshi kwagiye kudindiza iterambere rusange ry’Igihugu, asaba ibihugu bya Afurika kugira uruhare rukomeye mu kwishakira ibisubizo by’umutekano wabyo.

Ati: “Ahazaza ha Afurika hazagenwa n’abanyafurika mu buryo bwa politiki, ubukungu, ingabo n’ibindi. Ni ibintu rero bigomba gutegurwa, harimo gukorana kuko ni byo bigomba kuturanga, twirinda amakimbirane.”

Iyi nama kandi yanitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wahaye abayitabiriye ubutumwa bushimangira ko ibibazo by’umutekano Afurika ihura na byo, bishobora kubonerwa umuti urambye bigizwemo  uruhare n’Abanyafurika ubwabo

Yifashishije urugero rw’uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside, mu gihe amahanga yo yareberaga ntacyo abikoraho.

Ati: “Ibyo byose byagaragaje ko nta muntu numwe wakwitaho kurenza uko wakwiyitaho ubwawe. Kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ibyo byose byabashije gushoboka twiyemeza gufata inshingano ndetse no gutekereza cyane.”

Abanyeshuri b’aba ofisiye bakuru n’abandi bari bitabiriye iyi nama, babwiwe ko ikwiye kubategura kuba abasirikare bakuru b’ahazaza kuruta uko yaba umukoro gusa bahabwa mu mashuri.

Bashimangiye ko ibafasha kandi kunguka ubumenyi mu by’umutekano, gukorera hamwe no kumenya uko barushaho kubaka Afurika.  

Iyi nama yanagarutse ku ruhare rw’umutungo kamere wa Afurika, hagaragazwa ko ushobora guteza imbere iterambere rirambye igihe ucunzwe mu mucyo no mu buryo buboneye.

Inama Nyunguranabitekerezo ku Mutekano w’Igihugu, abanyeshuri gusobanukirwa ibibazo by’umutekano Afurika ihanganye na byo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye ibihugu bya Afurika kugira uruhare mu kwishakira ibisubizo by’umutekano wabyo.

Photos:

[fluentform id="3"]