Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhugirehe, yongeye gutamaza umunyamakuru Hariana Verás Victória, witatse akivuga imyato ko akora kinyamwuga nyamara yarigize ntibindeba ku mahano akorwa na Congo n’umutwe FDLR, agaragaza ko ntabunyamwuga akorana akazi k’itangazamakuru.
Ni butumwa burebure Amb.Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yasubizaga Harian Veras wari wivuze imyato ahamya ko ari umunyamakuru ukora kinyamwuga kandi utangaza amakuru atabogamye kandi y’ukuri.
Veras mu butumwa yasangije abamukurikira kuri X, yagize ati “Ndi umunyamakuru uhagaze ku mahame y’umwuga, ashingiye ku gutanga amakuru y’ukuri kandi afite ireme. Mu kazi kanjye harimo gukora ku nkuru zijyanye n’ibibazo bya politiki hagati y’ibihugu kandi byose mbikora mu bwigenge nibanda ku nyungu rusange.
Nta gitutu cyangwa iterabwoba ry’igihugu na kimwe rishobora guhindura amahame yanjye cyangwa inshingano zanjye zo gutanga amakuru y’ukuri kandi anyuze mu mucyo.”
Mu kumusubiza Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagarutse ku myitwarire yiganjemo kubogama gukabije kwa Veras, cyane cyane ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na RDC, agaragaza uburyo akingira ikibaba imikoranire yeruye iri hagati y’ubutegetsi bw’i Kinshasa n’umutwe wa FDLR.
Yagize ati “Wavuze ko uhagaze wemye ku ndangagaciro z’umwuga nk’umunyamakuru wiyemeje kuvuga ukuri, kandi utanga amakuru afite ireme. Ibyo koko ni indangagaciro nziza kandi zikwiye kuyobora buri munyamakuru.
Ariko rero, “Indangagaciro z’umwuga ntizigaragarira gusa mu magambo umunyamakuru avuga ahubwo zigomba kugaragarira mu ireme ry’amakuru atanga mu kazi ke ka burimunsi.”
Yakomeje agira ati “Dushyize ku ruhande ingendo zawe uhora ugirira i Kinshasa n’i Bujumbura, n’impano wemeye mu ruhame uhawe na Perezida Tshisekedi cyangwa mikoro ya RTNC wari ufite i Washington n’i New York, tugomba kureba uburyo watangaje amakuru ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC mu myaka ishize kugira ngo tumenye niba koko uri umunyamakuru ufite indangagaciro z’umwuga.”
Abinyujije mu ngingo eshanu Nduhungirehe yagaragaje uburyo Veras ufite inkomoko muri Angola ariko ukorera muri Amerika, yarangije gufata uruhande mu kuvuga ku bibazo byo muri RDC, ndetse avuga ko nta munyamakuru ukora kinyamwuga ukora nk’ibyo akora.
Icya mbere Nduhungirehe yagize ati “Ntushobora kubona na rimwe, mu makuru cyangwa ibiganiro byawe, aho wigeze uvuga ijambo ‘FDLR’, ndetse nturigera uvuga ubufatanye bw’abajenosideri n’ingabo za FARDC cyangwa ugaragaza ibyaha bakorera mu Burasirazuba bwa RDC”.
Yavuze ko ibyo byashoboka mu buryo bubiri, ati “Ushobora kuba utarigeze wumva FDLR, bikaba byatuma dukemanga ubunyamwuga bwawe, cyangwa se ukaba uzi ko ihari n’ibyaha byayo ariko ugahitamo kutabivuga, nabyo bigatuma dukemanga ubunyangamugayo bwawe.
Indi ngingo yagaragaje ni y’uko Veras yirengagiza nka ndetse akaba ntana rimwe yigeze avuga ku ihohoterwa rikomeje gukorerwa Abatutsi bo muri Kongo, harimo n’Abanyamulenge.
Yamuhaye urugero rw’Imidugudu yabo ikunze kwibasirwa n’ibitero by’indege za FARDC aho amazu 300 y’Abatutsi bo muri Congo mu mudugudu umwe wo muri Masisi yatwitswe n’imitwe ishyigikiwe na Kinshasa mu Ukwakira 2023.
Yakomeje kandi amwibutsa Abanyamulenge bafungiranywe i Minembwe n’ingabo z’u Burundi, babuzwa kugera ku masoko ndetse n’Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro, bagatwikwa ari bazima ndetse banaribwa ku mugaragaro.
Ingingo ya gatatu n’iy’uko Veras nk’umugore ndetse akaba n’umunyamakurukazi wa RTNC atigeze anenga kumugaragaro amagambo ya Jenerali Sylvain Ekenge, wari Umuvugizi w’ingabo za Congo aho icyo gihe yasuzuguye abagore b’Abatutsi kuri televiziyo y’igihugu, aburira bagenzi be b’abagabo kutazigera babarongora, ngo kuko ari ababi.
Ikindi yakomojeho ni ukuntu yagiranye ibiganiro bibiri na Perezida Tshisekedi n’ikindi kimwe na Perezida Ndayishimiye w’u Burundi, amubaza impamvu nk’umunyamakuru w’umwuga nk’uko abivuga yibagiwe kubabaza kuri gahunda yabo yo kurasa i Kigali no guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yagize ati “Ese ushobora kuvuga ko utigeze wumva iryo terabwoba nyamara byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa se wanzuye ko ibyo byari bikwiye, bidakwiye gutangazwa?
Ingingo ya gatanu yasorejeho ni ijyanye n’uko Veras wiyita umunyamwuga yaruciye akarumira ku kibazo cy’abacancuro bakoreshwa na Perezida Tshisekedi, nyamara baroherejwe mu buryo bunyuranyije n’icyemezo cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika cyo mu 1977 ndetse n’amasezerano ya LONI yo mu 1989.
Mu cyumweru gishize Perezida Tshisekedi yagaragaye mu mashusho yahuje umusaya n’umunyamakuru Hariana Véras ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.







