sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yanenze amahanga yarebereye umugambi mubisha wo gutegura Jenoside

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze amahanga yari azi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi iri gutegurwa ariko ntagire icyo akora kugira ngo ayihagarike.

Yabivugiye mu mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Abatutsi mu 1994, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026.

Ni umunsi wibukwaho inzirakarengane z’Abatutsi ibihumbi 105 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro barimo ibihumbi 3 bahiciwe tariki ya 11 Mata 1994, nyuma yo kuvanwa muri ETO Kicukiro, ubwo bari batereranywe n’ingabo za Loni zari mu butumwa bwa MINUAR.

Mu kiganiro yatanze, Minisitiri Amb. Nduhungirehe, yavuze ko Jenoside iba mu 1994, amahanga yari azi neza ko iri gutegurwa ariko ntacyo yigeze akora kugira ngo ayihagarike. 

Yagize ati “Amahanga afite Loni, amahanga afite Akanama k’Umutekano, ayo makuru barayabonye, ntacyo bayakozeho.”

Yavuze ko muri icyo gihe, Abatutsi bahungiye muri ETO Kicukiro bari basanze ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR, ariko zarabataye, zibasiga mu maboko y’Interahamwe, anenga icyo gikorwa kidakwiye ku musirikare wakabaye arinda abasivili.

Ati “Umusirikare wese w’umwuga ubona ibyo bintu [Interahamwe n’abicanyi bafite imihoro] akagenda asigiye abo basivili abicanyi bafite imihoro n’izindi ntwaro, si ugutererana abasivili n’Abatutsi gusa, ahubwo ni ukubashyikiriza abicanyi.”

Yakomeje agira ati: “Umuryango w’Abibumbye washyiriweho kurwanya ubwicanyi nk’ubwo ariko ibihugu byicaye i New York mu Kanama k’umutekano byumvise ko ari ngombwa kuvana n’abasirikare bari bahari ngo bagende kubera ko u Bubiligi bwari bwabashyizeho igitutu.”

Minisitiri Amb.Nduhungirehe yashimangiye ko uhereye mu gihe cy’ubukoloni, aho ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiriye, no mu gihe cyo kuyitegura ndetse no mu gihe cya Jenoside nyirizina, Umuryango Mpuzamahanga wayigizemo uruhare.

Photos:

[fluentform id="3"]