Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kudatezuka ku guharanira amahoro n’umutekano muri Afurika.
Ni ibyo yagarutseho ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Tokyo yiga ku iterambere ry’Afurika (TICAD9), iri kuba ku nshuro ya cyenda, iri kubera Yokohama mu Buyapani.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yayoboye ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Amahoro n’Umutekano: Guharanira Agaciro n’Umutekano bya Muntu”.
Muri iki kiganiro yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu gushaka amahoro ku mugabane.
Yibukije ko u Rwanda rwagiye rwohereza ingabo mu bihugu bitandukanye ku busabe bw’inshuti zarwo, hagamijwe cyane cyane kurinda umutekano w’abasivili no kurwanya ibikorwa by’intambara.
Ati “Ku busabe bw’ibihugu dufatanya, twohereje ingabo muri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique, kandi dukomeje gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo na Centrafrique. Izo ngero zishimangira imbaraga igihugu cyanjye gishyira mu kwiyemeza gushaka ibisubizo Nyafurika ku bibazo bya Afurika.”
Minisitiri Amb.Nduhungirehe kandi yashimangiye ko ubufatanye bwa EAC, SADC na AU bukomeje kuba inkingi mu gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yavuze ko izi mbaraga zunganirwa n’inzira za dipolomasi, zirimo Amasezerano y’Amahoro ya Washington (hagati y’u Rwanda na RDC) ndetse n’ibiganiro bya Doha (hagati ya RDC na AFC/M23).
Uretse ibi biganiro byibanze ku mahoro n’umutekano, Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe yaboneyeho n’umwanya wo guhura na Peter Sands, Umuyobozi Mukuru wa Global Fund, baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, bufitanye isano n’imirimo imaze imyaka myinshi ihuriweho.
U Rwanda na Global Fund bifitanye ubufatanye kuva mu mwaka wa 2003. Muri iki gihe, hatewe intambwe igaragara mu kurwanya virusi itera SIDA, Igituntu na Malariya.













