Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhungirehe, ari i Yokohama mu Buyapani aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Tokyo yiga ku iterambere ry’Afurika igiye kuba ku nshuro ya cyenda.
Iyi nama izwi nka Tokyo International Conference on African Development (TICAD9), iraba guhera kuri uyu wa gatatu, tariki ya 20-22 Kanama 2025, ifite insanganyamatsiko igira iti” Guhanga ibisubizo bishya dufatanyije n’Afurika”.
Ku munsi wa mbere w’iyi nama, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yitabiriye ibiganiro byahuje ba Minisitiri b’ibihugu bitandukanye, ibi biganiro bibanziriza inama nyamukuru.
TICAD yatangijwe mu 1993, itangizwa n’u Buyapani ku bufatanye n’izindi nzego mpuzamahanga Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Abibumbye (UN), Banki y’Isi (World Bank) na UNDP.
Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya cyenda izitabirwa na Perezida wa Japon hamwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa baturutse muri iyo miryango mpuzamahanga yavuzwe hejuru.
Ibizigirwa muri iyi nama bigamije guteza imbere iterambere rya Afurika, amahoro n’umutekano binyuze mu gukomeza ubufatanye mu buryo mpuzamahanga no gushimangira ubufatanye hagati ya Afurika n’u Buyapani.
Hagamijwe kandi guhanga udushya no guhuza imbaraga mu byo guteza imbere Afurika mu nzego zirimo ubuzima, ubuhinzi, iterambere ry’ubukungu, imiyoborere, ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere.
U Rwanda n’Ubuyapani bisanzwe bifitanye imikoranire irimo guteza imbere ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, amazi, imihanda n’ibindi , guteza imbere uburezi, ubuzima no kubaka ubushobozi mu baturage, kurwanya ibiza ndetse no mu zindi nzego zirimo umuco, ishoramari n’ubushakashatsi.










